Abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda biganjemo abo mu kiragano gishya, ku Cyumweru tariki 07 Kanama 2022 bashinze ishyirahamwe banahita batora abagize komite nyobozi y’iri shyirahamwe.
Ni Ishyirahamwe ryashinzwe mu nama yahuje abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda, yabereye i Kigali, biyemeza impinduka mu itangazamakuru ry’imyidagaduro rivugwamo kudahuza bya hato na hato.
Hagiye hatungwa urutoki bamwe mu banyamakuru b’imyidagaduro barambye muri uyu mwuga basuzugura bagenzi babo by’umwihariko abo mu kiragano gishya (New Generation).
Abari muri iyo nama basesenguye ibibazo bahura nabyo, biyemeza gushyira hamwe mu rwego rwo guteza imbere umwuga w’itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda.
Ni Ishyirahamwe rigamije guhuza abanyamakuru b’imyidagaduro, gukora imishinga ibyarira inyungu abanyamakuru bagize ishyirahamwe no guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda.
Iri shyirahamwe rigamije kuzamura ubushobozi bw’umunyamakuru w’imyidagaduro nta kuvangura Intara cyangwa Umujyi wa Kigali. Harebwa ko uwifuza kuba umunyamuryango yujuje ibisabwa.
Muri iyo nama hatowe ubuyobozi buzafasha gushyiraho amategeko azagenga iri shyirahamwe, gushaka ibyangombwa no gukora imirimo ibyara inyungu.
Ubuyobozi bw’iri shyirahamwe bugizwe n’abantu basanzwe ari abanyamakuru mu bijyanye n’imyidagaduro.
Nsabimana Alain Bertain usanzwe ari Umunyamakuru Wigenga ( Freelancer Journalist) niwe watowe nka Perezida wa UJA naho NDEKEZI Johnson Kaya ukorera UMUSEKE aba Visi Perezida wa mbere mu gihe Mukama Ntwali ukorera FINE Fm yabaye Visi Perezida wa kabiri.
Gihozo Teta ukorera Imanzi Radio yabaye Umubitsi, Emmanuel Twahirwa atorerwa kuba Umwanditsi mu gihe Danny Rurema ukorera The Choice Live yatorewe kuba Umuvugizi wa Urban Journalists Association.
Hatowe kandi abajyanama batatu barimo Leonard Cabrita ukorera Radio Imanzi, Amos Harry ukorera Flash Fm/TV na Mc Cadman ukorera Fine Fm. uyu Mc Cadman niwe wazanye igitekerezo cyo guhuza imbaraga.
Abagenzuzi ba Urban Journalists Association ni Niyonkuru Salus uzwi nka Salunix kuri Flash Fm/Tv na Cebon Legson wo kuri Yongwe Tv.
Komite yatowe izamara igihe kingana n’umwaka umwe mu gihe buri mezi atatu hazajya haba Inteko rusange.
Perezida w’iri shyirahamwe yijeje abamugiriye ikizere ko azaharanira ko urwego rw’itangazamakuru ry’imyidagaduro rirushaho kungukira abarikora mu gihugu hose.
Yagize ati ” Ndizera ko abanyamakuru b’imyidagaduro tuzagera kuri byinshi kandi dufatanyije hari ibizahinduka.”
Yanavuze kandi ko komite ayoboye izaharanira ko isura y’uyu mwuga irushaho kuba nziza kandi abagize ishyirahamwe bazungukira mu bikorwa by’iterambere bazakora.
Biyemeje kandi gukora ibikorwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye, ubusabane mu mikino itandukanye n’ibindi bikorwa birimo gutegura ibitaramo no gufasha impano nshya mu ruganda rw’imyidagaduro.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW