Abantu 4 baburiye ubuzima mu manuka umunani, abashoferi 41 bafatwa na Polisi batwaye imodoka banyoye ibisindisha mu ijoro rishyira tariki ya 1 n’iya 2 Mutarama 2022.
Ibi bikubiye mu mibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza uko umutekano wari uhagaze mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza 2022 na tariki 1 Mutarama 2023 abantu bishimira gusoza umwaka no gutangira umushya wa 2023.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagaragaje ko abantu bane batakarije ubuzima mu mpanuka umunani zabaye, ndetse abandi 41 bafatwa batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha.
Yagize ati “Hafashwe abantu 41 batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, 21 mu ijoro ryo kuri 31 na 20 mu ijoro rya tariki ya Mbere rishyira iya Kabiri. Hari ikindi kibazo cy’umutekano muke mu muhanda nacyo cyagaragaye cy’impanuka zigera mu Umunani, eshatu zatumye abantu bane batakaza ubuzima n’izindi eshanu zakomerekeyemo abantu.”
CP Kabera yavuze kandi ko hagaragaye ibikorwa byo gukubita no gukomeretsa, urugero rwa hafi akaba ari ibikorwa 9 byafatiwemo abantu mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ni mu gihe kandi ngo hagaragaye ikibazo cy’urusaku rukabije.
Ati “Dutanze urugero nko mu Mujyi wa Kigali mu masaha ya saa sita z’ijoro abantu biraye mu mihanda, ibyo yewe ntakibazo kwishimisha ariko hari abamotari bagaragaye batwaye moto bihuta cyane ndetse bazihagaze no hejuru bikaba byavamo impanuka, barabizi ko bitemewe. Ikintu icyo aricyo cyose wakora gishobora kukuviramo ibyago, cyikangiza umutekano w’abandi cyangwa bakahasiga ubuzima abantu bakwiye kugikura mu byo bishimisha.”
Yakomeje agira ati “Ikindi twabonye mu Mujyi wa Kigali ni urusaku, aho hirya no hino kubera abantu uburyo bari bishimye mu ngo n’ahahurira abantu benshi, Polisi yabonaga amakuru y’abaturage bayitabaza bavuga ko abantu basakuza cyane.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yongeye kugira inama abantu ko badakwiye kurenga ku mategeko n’amabwiriza yashyizweho, bikaba ibintu bigomba kubaranga muri uyu mwaka mushya wa 2023.
Yagize ati “Icyo twagiraho inama abantu nuko waba wizihiza iminsi mikuru cyangwa utayizihiza ubundi amategeko n’amabwiriza bigomba kubahirizwa, ntabwo dukwiye kuba uvuga ngo turabigereranya n’abarenga ku mategeko kuri Noheli n’Ubunani ahubwo mu buzima bwabo bwa buri munsi, muri uyu mwaka wa 2023 baba bakwiye kumva ko icy’ibanze ari ukugendera ku mategeko n’amabwiriza ahari ku bw’umutekano wabo n’ibyabo.”
CP John Bosco Kabera avuga ko muri rusange umutekano wari wifashe neza mu gihugu hose, aho abantu bijihije ubunani bishimye, nubwo ntabyera ngo de nk’iyi myitwarire yo gutwara imodoka abantu banyoye ibisindisha, abanyoye bagasinda bikavamo urugomo rw’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
Ubwo abantu bizihizaga umunsi mukuru wa Noheli, nabwo hafashe abantu 46 batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW