Polisi yo mu gihugu cy’u Budage yataye muri yombi abantu 25 bateguraga Coup d’Etat yo kuvanaho guverinoma iriho ku mugambi w’igikomangoma Heinrich XIII.
Nk’uko tubikesha BBC, aba bantu bafashwe biganjemo abahoze mu gisirikare, Inteko Ishinga amategeko na bamwe mu bagize ishyaka rya Reichsbürger.
Uyu mugambi wapfubijwe wo guhirika ubutegetsi mu Budage, ukaba wategurwaga ku isonga n’igikomangoma Heinrich XIII w’imyaka 71, uyu akaba umuhungu wa Heinrich XI, ni mu gihe amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo mu Budage byemeza ko yakoranye n’abayobozi bakuru muri leta 11 zo muri iki gihugu.
Uyu mugambi wo guhirika ubutegetsi kandi ushyizwe imbere na bamwe mu bo mu ishyaka ry’abaturage rya Riech, aho bagiye bagaragaza kenshi amatwara yo kuzana ubutegetsi bushya mu Budage.
Uretse aba bantu 25 bamaze gutabwa muri yombi na Polisi, hari abandi bagera kuri 50 bari inyuma y’uyu mugambo, aho ubushinjacyaha bwemejeko nabo bagomba kubazwa.
Minisitiri w’Ubutabera mu Budage, Marco Buschmann abinyujije kuri Twitter yavuze ko aba bantu bafashwe kandi bari gukorwaho iperereza kuko bashakaga kubangamira itegeko nshinga ry’iki gihugu.
Uyu mugambi ukaba wari umaze igihe utegurwa kuko wapanzwe kuva mu Ugushyingo 2021, aho bateguraga gufata mpiri ubutegetsi bifashishije bamwe mu bahoze mu gisirikare, ndetse igikomangoma Heinrich akaba aricyo kijya ku butegetsi.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW
Yeweeee!!ruri hose !!