Abana 22 bari kugororerwa muri gereza y’abana ya Nyagatare mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere baramukiye mu kizamini cya Leta gisoza icyiciro cy’amashuri abanza kimwe n’abandi bana mu gihugu hose basoje umwaka wa Gatatndatu w’amashuri abanza.
Kuri uyu wa Mbere, mu gihugu hose kuri site zateganyijwe hatangijwe ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, abana bagororerwa muri Gereza y’abana ya Nyagatare na bo batangiye ikizamini.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya, mu kiganiro n’UMUSEKE yavuze ko kimwe nk’abandi bana basoza amashuri abanza bafite abana 22 bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare batangiye ikizamini cya Leta kandi ko nta n’umwe wagisibye.
Ati “Abana 22 ba Nyagatare barangije amashuri abanza (P6) batangiye ikizamini nta mbogamizi n’imwe yabayeho bose uko biyandikishije batangiye. Nk’uko andi mashuri ategura abana bagiye gukora ikizamini gisoza umwaka natwe twarabateguye bari biteguye nta kibazo bafite.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA, Dr Bahati Bernard, yabwiye UMUSEKE ko yasuye aba bana bafungiye muri gereza y’abana ba Nyagatare mu rwego rwo kureba uko biteguye ikizamini kandi yasanze biteguye neza.
Yagize ati “Abana bafunze bize bahabwa uburenganzira na bo, ejo nari Nyagatare ndeba itsinda ry’abana bafungiye hariya kubera impamvu zitandukanye, na bo batangiye gukora ibizamini bisoza amashuri abanza. Gereza iba yarabateguye bakiga kugeza bakoze ikizamini cya Leta.”
Umuyobozi wa NESA, Dr Bahati Bernard yavuze ko mu gihugu hose ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye neza ndetse nta kibazo cyabayeho.
Ati “Minisitiri w’Uburezi mu gitondo yatangije ibizamini bisoza amashuri abanza kandi byatangiye neza ndetse n’ibizamini byagejejwe ku mashuri. Kugeza ubu mu gihugu hose nta kibazo na gito cyari cyatugeraho ibizamini biri kugenda neza.”
Abanyeshuri basaga 229,859 ni bo biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2022, abakobwa ni bo benshi ari 126,342 naho abahungu ni 103,517.
Ibizamini bisoza amashuri abanza bizarangira tariki 20 Nyakanga 2022.
Ku rwego rw’igihugu ibizamini bisoza amashuri abanza umwaka wa 2022 byatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, abitangiriza ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana.
Dr. Uwamariya Valentine akaba biyubike abanyeshuri ko bagomba guha agaciro ikizamini bamaze imyaka itandatu bitegura kugirango babashe kujya mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye, aboneraho kubifuriza amahirwe mu bizamini batangiye.
Muri rusange Abanyeshuri 429,151 ni bo biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri mu byiciro byose harimo amashuri abanza n’Ayisumbuye, babimburiwe n’abakora ibizamini bisoza abanza naho ibindi byiciro bikazatangira tariki 26 Nyakanga 2022.
Ibizamini bya Leta bizasozwa tariki 5 Kanama 2022 ku bazakora ibizamini bisoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro.
NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW