Nyanza: Abaturage batuye mu mudugudu wa Kidaturwa, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, baratabariza abana batatu bibana mu nzu, umukuru yiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza afite imyaka icumi y’amavuko, umuto afite imyaka ine y’amavuko.
Abagabo badafite ubwiherero, abavuga ko bafite ubwiherero butubakiye, ubudasakaye, ubudatinze bajyanwe mu bigo bijyanwamo inzererezi (transit center).
Abo UMUSEKE wamenye ni abo muri imwe mu Midugudu igize akagari ka Rwesero, ari yo Kidaturwa, Taba n’iyindi yo mu kagari ka Rwesero.
Muri abo bagabo bajyanwe muri transit center harimo ufite abana batatu, UMUSEKE wagiye aho baba. Abaturage bavuze ko abo bana bibana, kandi na bo babibwiye Umunyamakuru.
Uwo mugabo yitwa Gad Sinzabakwira, umugore we yagiye mu mujyi wa Kigali.
Iwe uharebeye inyuma hari inzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro (saloon) gusa. Nta gikoni, nta bwogero, ahitwa ko ari mu bwiherero, ni ku muhanda hacukuye umwobo, hejuru bashyiraho urwego, ubwo bwiherero ntibwubatse.
Abaturage baribaza ngo “bariya bana babayeho bate?”
Umwe ati “Cyereka iyo hagize umuturage ugira ikintu abona, ariko iyo atabonetse bashobora no kuburara.”
Undi ati “Ubusanzwe ni se wabaciraga inshuro, bakarya ari uko avuyeyo. Ubu rero byarakomeye ni ukujya mu baturanyi ubundi bagataha.”
Bariya baturage bemeza ko Gad yajyanywe muri transit center kubera kutagira ubwiherero, ariko abana yasize bakomerewe n’imibereho, na we ubwe ntacyo yagiraga mu rugo.
Abaturage barasaba ubuyobozi kurekura se ubyara bariya bana akabarengera, agakomeza kubacira inshuro, cyangwa se ubuyobozi bukabitaho, dore ko batorohewe no kubona ibibatunga.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayitesi Nadine yabwiye UMUSEKE ko kujyanwa transit center k’uriya mugabo abyumvanye Umunyamakuru.
Yagize ati “Ngiye gukirikirana menye icyo yafatiwe, nyuma turebe icyo dukora kuri abo bana.”
Nta mibare izwi y’abagabo bajyanwe muri transit center iherereye mu murenge wa Ntyazo kubera kutagira ubwiherero, gusa amakuru UMUSEKE wamenye bararenga batanu.
Ubuyobozi buvuga ko butabizi kuko buvuga ko muri transit center bujyanayo abantu bafite ibibazo bibangamiye abaturage, bateza umutekano mucye nk’urugomo n’ibindi.
Ngo kumva ko hari abazize kutagira ubwiherero babanza kubikurikirana.
Kugeza ubu abo bagabo bari batunze ingo zabo bamaze icyumweru bari muri transit center aho UMUSEKE wageze hatandukanye wabonye bigaragara ko ubwiherero bazize nta cyakosotse.
Abagore babo barasaba ko abagabo babo barekurwa bakaza kubaka ubwo bwiherero, bakanabafasha gukora inshingano z’urugo.
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
Nukuri murakoze gusura iyo miryango kuko birababaje
Ariko rero abayobozi nabo bafite ikibazo. Bashaka gucyemura kimwe (uretse ko nta nicyo bacyemuye kubera ko niba uwo mugabo ayagira ubwiherero kumujyana muri transit centre siho muti) bagatera bibiri. Nonese muri transit centre niho bacukurira imisarane? Abana yasize nyacyo bababwiye? Shame on you! Mana ubababarire kuko batazi icyo bakora
Umuyobozi wajyanye bari baturage muri transit center ateye isoni.Ni we wagombye ahubwo kujyanwayo,kuko ntazi icyo Ari cyo kuyobora.Ziriya ngo zakagombye gufashwa kubakirwa ubwiherero aho gufunga ba nyirazo.
Ariko uwashobora yazansubije iki kibazo: Mu by’ukuri umuntu ufashwe kubera impamvu zitandukanye zitari ibyaha bikurikiranwa hakurikijwe amategeko mpanabyaha akajyanwa gufungirwa muri biriya bigo bita Transit Centers nabyo kandi wasuzuma ugasanga atari byo yagombaga kujyanwamo hakurikijwe abo Itegeko ryagennye bagomba kujyanwamo, akarengane kabo kabazwa nde? Ese ni Minisitiri w’Ubutabera, ni Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ni Minisitiri w’Umutekano, ni Polisi y’Igihugu, ni RIB, ni Intara, ni Akarere , ni nde mu by’ukuri? Yarenganurwa na nde? Mu by’ukuri gushaka kumvisha umuntu ukamujyana muri Transit Center gusa kugira ngo umwumvishe kdi hari izindi nzego zateganyijwe gufata icyemezo ku kibazo cyaba cyatejwe n’uwo muntu bikwiye kugabanuka cg gucika.