Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 4 Nzeri 2024, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinnye umukino wa mbere n’ikipe y’igihugu ya Libya mu gushaka itike yo gukina imikino y’igikombe cy’afurika kizaba umwaka utaha.
Ni umukino wari mwiza mu kibuga wabonaga ukinwa neza ndetse ubona amakipe yombi yatakana mu buryo bukomeye cyane. Twabonye ikipe y’u Rwanda ikina neza ndetse igice cya mbere kirangira ikipe y’igihugu y’u Rwanda irusha ikipe ya Libya ariko cyirangiye iyi kipe yari iwabo ifite igitego 1-0.
Mu gice cya Kabiri ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yaje ifite imbaraga nyinshi ariko rutahizamu Nshuti Innocent akagenda ibitego abihusha ariko aza kubona igitego cyo kwishyura ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi nubwo yari yahushije ibitego byinshi.
Nubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yanganyije n’ikipe y’igihugu ya Libya igitego 1-1 abanyarwanda benshi bakishimira uku ikipe y’igihugu yitwaye benshi bakomeje kunenga cyane imyitwarire ya Ombarenga Fitina witwaye nabi kuri uyu mukino ibintu bitari bisanzwe.
Uzengurutse ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye benshi bakomeje kwibaza icyo Ombarenga Fitina yabaye nyuma yo kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports avuye muri APR FC. Fitina ku munsi w’ejo igitego ikipe y’igihugu ya Libya yatsinzwee cyaturutse ku ruhande rwe ubona ko uyu mukinnyi yari yataye uruhande rwe binatuma igitego kiboneka.
Nubwo benshi banenga uyu myugariro ukina aciye ku ruhande rw’iburyo, Ombarenga Fitina ku munota wa 93 yaje gutabarara ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi akuramo igitego mu izamu mu gihe umuzamu Ntwari Fiacre wari wamaze kumucaho ariko uyu mukinnyi aratabara.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi igiye kugaruka hano mu Rwanda gukomeza kwitegura undi mukino uzabera hano mu Rwanda n’ikipe y’igihugu ya Nigeria tariki 10 Nzeri 2024.