AmahangaInkuru Nyamukuru

Abakomando ba Kenya ntibagiye kugaba ibitero kuri M23

Ingabo za Kenya ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo zatangaje ko misiyo yazijyanye atari ukurasa umutwe w’inyeshyamba wa M23 wigaruriye Umujyi wa Bunagana n’utundi duce.

Lt Gen Muriuk Leonard Ngondi uyoboye ingabo za Kenya ziri muri RD Congo

Umuyobozi w’izi ngabo za Kenya ziri muri Congo, Lt Gen Muriuk Leonard Ngondi yabwiye itangazamakuru ko icyabajyanye muri Congo ari ukujya hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa M23.

Uyu mu Jenerali yatangaje ko ingabo ayoboye zifite inshingano zo gushyiraho agace ntarengwa [Zone Tempon] hagati y’abahanganye kugira ngo hategurwa inzira y’ibiganiro.

Yavuze kandi ko itsinda ry’Abakomando ayoboye rigamije guhagarika ibitero bishya hagati ya Leta ya Congo na M23 kugirango bazajye mu mishyikirano y’ubwumvikane ishingiye ku byemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize EAC mu bihe bitandukanye.

Lt Gen Muriuki yagize ati “Ingabo z’akarere ka EAC ntizagaba igitero ku birindiro bya M23 muri Bunagana muri iki gihe, ahubwo zizashyiraho agace ntarengwa hagati ya FARDC na M23 kugira ngo hakumirwe ibitero ku mpande zombi.”

Mu cyumweru gishize nibwo Abakomando 200 bo mu ngabo za Kenya binjiye ku butaka bwa RD Congo n’intwaro za rutura zizabafasha mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano muri Kivu ya Ruguru.

Kugeza ubu ingabo za EAC ziturutse mu bihugu bitatu aribyo Uganda, u Burundi na Kenya ziri muri Congo aho zahawe ubutumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano muri kiriya gihugu.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 7

  1. Ndabemeye kabisa. Muzi neza icyabazanye kweli!!!!
    Ubundi kurasa kuri M23 byaba kwinjira mu ntambara utazi neza kandi abana bari iwabo burya ntabwo ingabo z’amahanga zabatsimbura n’iza Leta zarabananiwe.
    Bibaye clear kabisa ubundi abenshi twibazaga niba Kenya ishaka gushora mu muriro w’ibibazo byananiye DRC. Aha bizafasha ko habaho imishyikirano kandi impande zose zabyungukiramo cyane DRC ibaye igaragaje ubushake bw’amahoro kuko M23 yo ari yo option yayo kandi urebye no gufata kariya gace bakahaguma byerekana ko bashaka adresse ituma bumvwa. Igisigaye ni aha DRC kuko bo bari bizeye Kenyans nk’abacunguzi kandi siko bikwiye.
    Ubu wasanga ya miryango iharanira amahane muri DRC ihamagaje imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za Kenya.
    Ni cyo njye mbona gikurikiraho kuko bimereye nk’abari mu isoko ariko batabasha gutandukanya umukiliya ni nde, umukomisiyoneri ni nde?

  2. IByo wowe uvuga namahomvu kuko ntabwo uzi umugambi kagame afite kubakongomani,abayobozi bakongo niba bataraamenya umwanzi uwariwe ntagihe abakongomani tuzagira amahoro.nahoubundi wowe urikuvuga amahomvu abakongomani dufite umujinya.

    1. Hhhhhhhh mukongomani Byiringiro John kweli mbere yo kwiyita we hera kwizina ufite ndetse unamenye abayafite nkayawe icyo barwanira ubone kuvuga ibyimijnya ufite

  3. Ibibazo mufite nibyanyu kugiti cyanyu!!So,numva rero mwanabishakira igisubizo kirambye nkabanyirabyo mukareka kugira abomubigerekaho!!!

  4. Byiringiro iryo nizina ryabanyecogo bavuga ikinyarwanda ahubwo vugako uli umunyecongo wo mumuryango wabahutu nizina mwiyita sinjye uribahaye icyo mushaka nuko imitungo ya banyecongo babatutsi bavuga ikinyarwanda yigarurirwa na benewanyu babahutu binterahamwe ex far fdrl nabandi mukiyibagizako imipaka ikatwa abo muhiga mwali kumwe aho reka Kagame ntiyavukiye aho ntakomoka aho M23 nibakavukire baho barwanira uburenganzira bwabo mwahisemo abo muhuje ubwoko mwirengagiza icyatumye bagera muli Congo reka23 izi icyo irwanira ibereke ko nanyina wundi abyara umuhungu kandi ko uburo bwinshi butagira umusururu mu Rwanda se ko abantu bose babana nuko ruruta congo!! urinda ubabara wakwiyahuye ngo ntibazi imigambi ya Kagame wowe ulinde wo kumenya imigambi ye!! iyo afite ayifite ku Rwanda ntayifite kuli Congo nabiyita ko bayiyobora yarabaniye

  5. ohoooo Byiringiro we ahubwo njye ndunva ari wower uvuga “amahomvu” amahomvu bisobanura icyo utazi, uri kuvuga ibyo utazi, udasobanukiwe.ziriya ngabo za kenya zahagurutse ziziko zitagiye kurwana na M23, mwe mwari mwishyizeho ngo noneho M23 igiye gushya, yotswa nande, erega CONGO na FRDS yanyu na FDRL nizindi nyeshyamba zidafite ubwenge nizo zivuga ko M23 irwanira ubusa/ abazi ubwenge bo babyunva kare, mwarakubiswe, muzakubitwa mpaka, murashize kuko nubundi musigaye muri imbarwa nubuswa bwanyu(RDC) reka abakuru babahunge nimugihe, babona batazi icyo barwanira bakigira mubafite ibitekerezo bizima(M23) bafite gahunda, bafite ingengabihe bagenderaho, ohooo abana beza imfura za congo nubwo mubihakana ariko igihe kizagera, ubundi rekayo mahomvu yawe umenye ukuri.Uriya musaza wa Amerika akabashyiraho ngo FRDC niyisuganye itere urwanda, bibaye byiza mwaza weee mbega ngo birababera byiza, mwvugaga M23, RDF yo iraterwa, ariko ntiterwa dear ako warukazi, kamenye kuva ubu uriya musaza yararotaga azabaze ibyo keitha wa UN yavuze, nabandi benshi bavugako ntacyo FRDC imaze, nabo kwiba ibitoki byabaturage gusa, musahura ibyo mutahinze ubundi babarasa mugakuramo imyenda mugakinagira nkinka?OHOOOO mbega ingabo.puuu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button