AmahangaInkuru Nyamukuru

Abaganga ‘bahangayikishijwe’ n’ubuzima bw’umwamikazi w’Ubwongereza

Abaganga bakurikiranye ubuzima bw’Umwamikazi Elizabeth II batangaje ko bahangayitse kubera ko uyu mukecuru w’imyaka 96 atameze neza.

Ubuzima bw’umwamikazi Elizabeth II w’Ubwongereza bumeze nabi

Umwamikazi Elizabeth II akurikiranwe n’abaganga aho atuye nyuma yo kugaragaza impungenge ku buzima bwe.

Itangazo ryasohowe n’i Bwami kuri uyu wa kane rivuga ko “Nyuma y’isuzuma ryakozwe muri iki gitondo, abaganga b’Umwamikazi bahangayikishijwe n’ubuzima bwa Nyiricyubahiro, kandi bamusabye ko yakomeza kugenzurwa n’abavuzi.”

Iri tangazo ryavuze ko Umwamikazi Elizabeth II arwariye mu gace ka Balmoral muri Scotland. Igikomangoma Charles n’umugore wacyo Camilla bagiye kumuba iruhande.

Prince William n’umugore we Katte Middleton nabo bari mu nzira berekeza i Balmoral muri Scotland.

Nk’uko umuvugizi w’aba bombi abitangaza, Harry na Meghan, bari mu birori by’ubugiraneza , ubu bagiye i Balmoral. Abandi bagize umuryango berekeje mu ngoro y’i Bwami.

Arkiyepiskopi wa Westminster, Karidinali Vincent Nichols, umuyobozi wa kiliziya Gatolika mu Bwongereza, mu ijambo rye yavuze ko “ahangayikishijwe no kumva amakuru ajyanye n’ubuzima bwa Nyiricyubahiro Umwamikazi.”

Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubwongereza Liz Truss mu butumwa yanditse kuri Twitter yagize ati “Ibitekerezo byanjye n’ibitekerezo by’abantu hirya no hino mu Bwongereza, turi kumwe na Nyiricyubahiro Umwamikazi n’umuryango we muri iki gihe.” 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button