Inkuru NyamukuruUbuzima
Izikunzwe

Mu Rwanda abishwe n' icyorezo cya Marburg biyongereye

Mu Rwanda abishwe n' icyorezo cya Marburg biyongereye

Minisiteri y’Ubuzima ku Cyumweru yatangaje ko hari abandi bantu babiri bishwe n’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na Virusi ya Marburg, bituma umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu Rwanda ugera ku bantu umunani.

Ni mu mibare mishya yerekeye iki cyorezo Minisiteri y’Ubuzima yaraye itangaje.

Iyi mibare irerekana ko n’ubwo umubare w’abapfuye wiyongereye, nta bwandu bushya bwigeze buboneka. Kugeza ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 29 Nzeri abantu 26 ni bo bari bamaze kwandura, 18 muri bo bakaba bakirwaye.

Hagati aho MINISANTE mu mabwiriza yashyizeho ku Cyumweru, ariko kuba Abanyarwanda batemerewe gukorera imihango yo gusezera ku witabye Imana mu rugo, mu rusengero cyangwa mu musigiti.

Itangazo ry’iyi Minisiteri rivuga ko iyo mihango izajya ibera ku bitaro ahabugenewe, kandi yitabirwe n’abantu bagenwe.

Iri tangazo rivuga ko igihe uwapfuye yazize Marburg, nta kiriyo gikorwa gihuza abantu benshi mu rugo kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’icyorezo ku bagize umuryango n’ababatabara, kandi ko gushyingura uwazize Marburg byitabirwa n‘abantu batarenze 50.

Mu rwego rwo kwirinda ubucucike mu mavuriro kandi muri iyi minsi gusura abarwayi mu mavuriro yose bibaye bisubitswe mu gihe cy’iminsi 14, umurwayi akaba yemerewe kugira umurwaza umwe ushobora gusimburwa.

Amavuriro yose yasabwe kugena uburyo bwihariye bwo kwakira abaje bagaragaza ibimenyetso bisa n’ibya Marburg, hakoreshwa uburyo bwo kwirinda bwagenwe bwitwa “IPC”.

Minisiteri y’Ubuzima mu mabwiriza yayo kandi yasabye Abaturarwanda bose gukomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe ariko bakita ku isuku no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

MINISANTE isaba abantu kwirinda kwegerana cyane no gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso, kandi bakagira umuco w’isuku harimo no gukaraba intoki.

Ibimenyetso by’ingenzi biranga uburwayi bwa Marburg birimo umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button