Abarezi bo ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yohani Bosco Rusunyu mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, bavuga ko kuba ryubakishije imbaho na zo zishaje ari imbogamizi ku myigire y’abana kuko baba bameze nk’abari hanze, mu gihe ababifite mu nshingano bavuga ko nta gisubizo bafite, ahubwo ko na bo bategereje umufatanyabikora wabagoboka.
Inyubako imwe yubakishije imbaho ni yo irimo ibyumba by’amashuri bitanu, ggusa n’aho nazo zangiritse bituma umuntu uri hanze ashobora kurebamo imbere ndetse n’abanyeshuri bakareba ibihise byose.
Musanabera Yvonne, umwe mu barezi bo kuri iri shuri, avuga ko imyubakire yaryo, ibangamiye imyigire y’abana.
Ati “Kubera ko hirya abanyeshuri baravuga natwe hano tukavuga, nk’ubu njye nasareye kubera ko mba ngerageza kuzamura ijwi ngo rirenge ay’abo hirya kandi na bo barashyiramo imbaraga ngo abana bumve, mbese ugasanga amajwi yivanze.”
Biziyaremye Edouard we ati “Kwakundi abana baba bari kwiga umwandiko basubiramo wowe uri mu rindi shuri wigisha nk’imibare, abari kwiga kimwe muri ibyo bumva ibyo hirya bari kwiga mbese ugasanga bicangacanze.”
Umuyobozi wa GS Rusunyu, Muhimpundu Phirberte avuga ko ntaho atakomanze kugira ngo iki bibazo kibonerwe igisubizo, ariko na n’ubu bikaba byaranze
Ati “Kugeza ubu haba ku Karere ndetse no kuri Diyoseze hose batubwiye ko nihagira ubushobozi buboneka bazaturebaho.”
Padiri Ombeni Jean Nepomscene ushinzwe uburezi muri Diyoseze Gatulika ya Cyangugu, yabwiye RADIOTV10 dukesha ino nkuru ko iki kibazo na bo bakizi, ariko ko na bo badafite icyo bagikoraho.
Ati “Ishuli twararisuye tubona ni ikibazo gikomeye tuvugana n’Akarere, ariko kuko Diyoseze aka kanya nta bushobozi, twakoze umushinga tuwuha abafatanyabikorwa basanzwe ba Diyoseze, ubu turategereje ngo turebe ko bikunda.”
Uretse iki kibazo cyo kuba iri shuri ryubakishije imbaho na zo zashaje, ubuyobozi bwaryo buvuga ko n’ibyumva by’amashuri bidahagije, ku buryo abana biga mu byiciro, barimo abiga mu gitondo abandi bakiga nimugoroba, bukavuga ko na byo biri mu bibangamira imitsindire yabo.