ImikinoInkuru Nyamukuru
Izikunzwe

Ikipe ya Rayon Sports ibashije gukira amagambo ya KNC uyobora Gasogi United

Ikipe ya Rayon Sports ibashije gukira amagambo ya KNC uyobora Gasogi United

Kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Nzeri 2024, ikipe ya Rayon Sports na Gasogi United zakinnye umukino wa 4 wa Shampiyona.Ni umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, utangira ikipe zombi ubona ko zigerageza kwataka izamu ariko ikipe ya Rayon Sports ndetse na Gasogi United gutsinda bikomeza kugorana cyane.

Ikipe ya Rayon Sports nk’ikipe yaje ubona ko ishaka amanota 3 ya mbere byakomeje kuyigora cyane bitewe n’abakinnyi umutoza Robertihno yabanje mu kibuga hagati byatumaga ikipe ya Rayon Sports itabasha gukina.Ikipe ya Gasogi United wabonaga ko mu gice cya mbere irimo kurusha ikipe ya Rayon Sports ndetse iyi kipe yagiye ihusha uburyo bukomeye ubona ko nayo kureba mu izamu bikomeje kuyigora muri uyu mukino yaje yakaniye cyane igice cya mbere muri rusange kirangira ari 0-0.

Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe ya Rayon Sports yaje yahinduye ibintu imikinire yari ifite mu gice cya mbere yeje ubona ko yahinduye ndetse ku munota wa 50 Charles Bbaale yaje guhita atsinda igitego cyiza cyane. Ikipe ya Rayon Sports ntabwo yaretse gukomeza kwataka ahubwo ikipe ya Gasogi United yakomeje gukora amakosa biza no kuyiviramo ikarira y’umutuku ku munota wa 64 uhabwa Muderi Akbar.Ikipe ya Gasogi United yakomeje gukina yirwanaho ndetse ikomeza gushaka uko yakishyura iki gitego yari yatsinzwe ariko bikomeza kugorana cyane nubwo yakinaga neza.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kwataka Gasogi United cyane bijyanye ni uko yari iri gukina n’ikipe ituzuye ariko n’ubundi biguma mu gutera amakufura ndetse n’amakoroneri atagize icyo amara umukino urangira ikipe ya Rayon Sports ibonye intsinzi y’igitego 1-0.Uyu mukino waberaga kuri Sitade Amahoro witabiriwe n’abantu batari bacye ariko wabonaga ko muri Sitade abantu batigeze buzura nkuko ubuyobozi bwa Gasogi United bwari bubyiteze.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button