Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda imaze imikino igera kuri 3 ikinwa. Nyuma yaho amakipe yari yarihanganye ubuyobozi bugashaka uko bwagerageza guha abakinnyi amafaranga ikipe ya Muhazi United ibaye ikipe ya mbere ihagaritse imyitozo.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024, nibwo hasakaye amakuru avuga ko ikipe ya Muhazi United ibarizwa mu karere ka Rwamagana yahagatitse imyitozo. Amakuru ahari avuga ko abakinnyi b’ikipe ya Muhazi United bamenyesheje ubuyobozi ko imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, ntamukinnyi uzahinguka ku kibuga cy’imyitozo badahawe amafaranga.
Biravugwa ko abakinnyi baguzwe muri iyi meshyi ishize ba Muhazi United ntamafaranga bahawe abandi bahabwa igice ari byo bashingiraho bemeza ko imyitozo bayihagaritse. Ntabwo ari abakinnyi bashya gusa, ahubwo n’abasanzwe barimo kwishyuza ubuyobozi umushahara w’ukwezi 8 batarahabwa dore ko twinjiye mu kundi kwezi nako kubura iminsi 10 gusa ngo kurangire.
Ikipe ya Mukazi United yahinduriwe izina yitwaga Rwamagana City nyuma yaho Intara y’iburasirazuba ifashe umwanzuro wo gushyira iyi kipe mu maboko y’uturere tubiri ari two Rwamagana ndetse na Kayonza. Benshi mu bakurikirana umupira w’amaguru bumvaga ubwo iyi kipe ihuriweho n’utu turere tubiri, ikibazo cy’amikoro cyizacyemuka ariko n’ubundi urwishe ya nka ruracyayirimo.
Ntabwo ibi bibazo ikipe ya Muhazi United igize bije muri iyi sezo gusa, mu mwaka ushize byabayeho. Abakinnyi baratabaje bavuga ko bashonje ariko umutoza Ruremesha akomeza gufasha iyi kipe ikomeza guhangana ntiyamanuka mu cyiciro cya kabiri nubwo yarokotse mu mikino ya nyuma.