Nyuma y’uko Page Six isohoye amafoto agaragaza Jennifer Lopez na Ben Affeck basohokeye muri Beverly Hills bari kumwe n’abana babo bigakekwa ko bari kwiyunga, Lopez yabihakanye.
Mu kiganiro yagiranye na Viriety Magazine, yavuze ko gatanya yabo igikomoje, ko bahuye batagamije kwiyunga, ahubwo bahuye kubera abana kuko ngo bari bamaze igihe badahura.
Yashimangiye ko ibibazo byabo bafitanye bitagomba guhuzwa n’abana babo, ko abana nta ruhare babigizemo, bityo bizanaguma hagati yabo.
Cardi B na Offset bajyanwe mu rukiko
Cardi B n’umugabo we Offset bajyanwe mu rukiko n’umugabo utigeze utangazwa amazina ubashinja gukoresha inzu ye mu mashusho y’indirimbo ya Cardi B yise ‘Like What’, ariko ntibamwishyure
Aya ni amashusho yafashwe muri Werurwe 2024, aho TMZ itangaza ko uyu mugabo avuga ko inzu ye isanzwe ikoreshwa n’ibindi byamamare birimo Justin Beiber, aho yasabye urukiko ko yahabwa indishyi za miliyoni 45Rwf.
Miley Cyrus yagejejwe mu rukiko
Umuhanzikazi Miley Cyrus yagejejwe mu rukiko n’ikigo cyitwa Tempo Music Investments kimushinja gukopera indirimbo ya Bruno Mars “When I Was Your Man” ubwo yakoraga iye yise “Flowers”.
TMZ itangaza ko ikigo cya Tempo Music Investments gifite imigabane kuri iyo ndirimbo ya Bruno Mars, bakemeza ko indirimbo ya Miley Cyrus yakoze mu 2023 isa cyane n’iya Mars yakoze mu 2012.
P.Diddy yatanze akayabo ngo aburane ari hanze
Nyuma y’uko ku wa 16 Nzeri 2024 P.Diddy atawe muri yombi, umunyamategeko we Marc Agnifilo, yasabye ko umukiriya we yatanga ingwate y’urugo rwe ruri muri Maimi rufite agaciro ka miliyoni 50$ akaburana ari hanze.
Ni nyuma y’uko kuri uyu wa 17 Nzeri 2024 yitabye ubushinjacyaha bamubwira ibyaha bitatu akurikiranweho birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba.
Barimo kandi gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi. Uyu muraperi biramutse bimuhamye yahanishwa igifungo cy’imyaka 15 cyangwa igifungo cya burundu.
Ykee Benda yifatiye ku gahanga abashyira igitutu ku bandi ngo bashake
Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Ykee Benda, yasabye abantu kudakomeza gushyira igitutu kuri bagenzi babo babaza impamvu badashaka.
Mu butumwa bwo kuri X, yavuze ko niba ushaka kubaka urugo, wabikora ariko kandi waba umaze no kurwubaka ntukomeze gutera amabuye abatarabikora.
Yashimangiye ko urugo ari ishuri ry’ubuzima rirerire kandi ko ari ahantu heza ho gusuzumira imyitwarire yawe.
Kuba Taylor Swift azatora Kamala Harris hari icyo bizahindura ku matora?
Nyuma y’uko umuhanzikazi Taylor Swift atangaje ko azatora Kamala Harris, ikinyamakuru cya ABC News cyakoze ubushakashatsi bwerekana ko ntacyo bizahindura kumigendekere y’amatora.
Abantu 81% bavuze ko ntacyo bizahindura ku bo bari gutora, mu gihe 6% ari bo bavuze ko bazatora Harris nyuma y’uko Talyor Swift avuze ko azamutora, naho 13% bavuga ko batazamutora.