Imyidagaduro

Umunyamakuru Sabin uri kugarukwaho cyane yageneye ubutumwa umugore we

Umunyamakuru Sabin uri kugarukwaho cyane yageneye ubutumwa umugore we

Umunyamakuru Murungi Munyengabe Sabin uzwi mu biganiro byo kuri YouTube, umaze iminsi ataramanwa ku mbuga nkoranyambaga mu nkuru zidafitiwe gihamya zo guca inyuma uwo bashakane, yageneye ubutumwa umugore we, amubwira ko amukunda bizira uburyarya.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hazamutse amakuru avuga ko uyu munyamakuru usanzwe afite YouTube Channel yitwa Isimbi TV, amaze igihe adakora ngo kuko yavunitse ubwo yari avuye guca inyuma umugore we.

Mu mashusho yabanje gushyirwa hanze n’uwitwa Clara ufite YouTube Channel yitwa Clara TV, yagaragazaga uyu munyamakuru ari hasi bigaragara ko yavunitse, ari kumwe n’uwitwa Ngwinondebe na we uzwi kuri YouTube, aho uyu Clara yavugaga ko ari we bari bamaze gukorana icyo gikorwa cyo gucana inyuma.

Uyu Clara yavugaga ko Murungi Sabin yavunitse ubwo yasimbukaga igipangu kirekire nyuma yuko aguwe gitumo ari kumwe n’uyu mugore usanzwe afite umugabo.

Ni amakuru adafitiwe gihamya kuko abavugwa kuri iki kibazo, nta n’umwe uragira icyo abivugaho ndetse nta n’ikizibiti kibihamya cyagaragajwe, gusa kuri uyu wa Kane hakaba hagaragaye undi uvuga ko yari ahari ubwo ibi byabaga, wanagaragaje andi mashusho yafashwe ubwo byabaga, agaragaza Sabin asohoka mu nzu anurira icyo gipangu bivugwa ko yasimbutse akahavunikira.

Umunyamakuru Murungi Sabin umaze igihe adakora ibiganiro, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, yagaragarije umugore we Raissa Gasagire ko amukunda byimazeyo.

Akoresheje ifoto y’umugore we Raissa, Umunyamakuru Murungi Sabin yagize ati “Mwiza imbere n’inyuma. Ndagukunda” arangije ashyiraho akarangabyiyumvire k’umutima.

Raissa Gasagire na we yageneye ubutumwa umugabo we, amubwira ko we na we n’umwana wabo, bafite umuryango mwiza kandi ko azakomeza kumukunda igihe cyose.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button