ImyidagaduroInkuru Nyamukuru
Izikunzwe

“YAGO sinahunze igihugu ahubwo nacitse Agatsiko” Atamaje abarimo Sabin, M. Irene na Bruce Melodie

“YAGO sinahunze igihugu ahubwo nacitse Agatsiko” Atamaje abarimo Sabin, M. Irene na Bruce Melodie

Hashize igihe gito Nyarwaya Innocent uzwi ku izina rya Yago atangarije Abanyarwanda ko abantu bazwi mu Myidagaduro bakomeye mu Rwanda bamwangishije Abanyarwanda kandi Se yararwaniye igihugu na mukuru we akaba ari Inkotanyi, kugera ku rwego yafashe umwanzuro wo guhunga igihugu, gusa akavuga ko yahunze agatsiko atari igihugu yahunze nyirizina.

Mu kiganiro Yago yatambukije kuri shene ye ya YouTube yavuze ko nyuma yo kubona urwango abo yise ‘Agatsiko’ bamufitiye, kugera ubwo bageze igihe cyo kumutega iwe mu rugo bashaka kumwica, yahisemo guhunga akaba avuye mu Gihugu akaba agiye gushakira amahoro hanze yacyo, kugeza igihe ibintu bizagira ku murongo ubundi akazabona kugaruka gukomeza gukorera Urwamubyaye.

Mu rutonde runini yashyize hanze rw’abantu yabwiye ko bagomba kuzamusaba imbabazi kugira ngo azabone kugaruka mu Rwanda, kuko ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Uganda, harimo umunyamakuru Murungi Sabin, Murindahabi Irene, Dj Brianne, Bruce Melodie ndetse n’abandi benshi.

Muri byinshi yavuze, Yago yatangaje ko ishyari yagiriwe riri mu byatumye abo bamugiriye ishyari bashaka kumugirira nabi, ndetse mu gihe cy’imyaka ine ishize bakaba baragiye bamuhemukira ku rwego rurenze urugero agaceceka, none ubu akaba ari cyo gihe cyo kuvuga.

Yago yabwiye Fatakumavuta (uri mubo yihanangirije) ko agomba kumusaba imbabazi kubera ko yakoze ibiganiro byinshi cyane byo kumusebya, ariko akamwihorera. Yagize ati “Fatakumavuta wowe ntabwo ngaruka ku kuntu washatse umugore ufite undi mukobwa wateye inda Kimisagara, ndetse ukaba waramwihakanye, ikindi kandi warazimye ku buryo naba Sky 2 bagushyize hasi kubera ukuntu wijanditse mu magambo urimo kuvuga The Ben cyane, bityo nawe ugomba kunsaba imbabazi.”

Yago yihanangirije Dj Brianne amwibutsa ko ari we wamuzanye mu gakino anamufasha byinshi cyane ariko akaba ari mu bantu ba mbere bamushyize hasi. Yavuze ko ibintu Brianne akora byo kwiyambika uruhu rw’intama kandi ari ikirura, atari ukuri, uhereye ku kuntu yamuririye amafaranga, ubwo bahuraga akamuririra amarira menshi (Gateka Brianne) bikarangira Yago amufashije ariko we akamwitura kumugambanira.

Yagize ati “Brianne abantu bagomba kumenya ukuntu uri umugome. Wihakanye papa wawe apfa yiyahuye. Simvuze uburyo wavuye mu Burundi ufiteyo umugabo ariko ukamuba, simvuze uko wibagishije inda ariko warangiza ukaza wihisha muba pasiteri ngo uri umuntu mwiza, byange bikunze ahantu hose wansebereje uzansabe imbabazi, kuko ntibishoboka ko uzongera gukora ibiganiro kuri iyi shene yanjye.”

YAGO yashinjije Dj Brianne kwigira indyarya mbi avuga ko Tariki 9 Mata ubwo u Rwanda rwari mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Brianne yagiye gukorera igitaramo mu gihugu cya Uganda akagaruka yigize Malaika ngo kandi yagakwiye kwifatanya n’Abanyarwanda.

Mu bandi benshi Yago yavuze bamuhemukiye bakaba bari mu byatumye abafata umwanzuro wo kubahunga (Agatsiko) harimo Phil Peter, Godfather, The Cat, Emmy Nyawe, Da Bijoux washatse ko amurongora ku ngufu, Rocky Kirabiranya n’itsinda rye, Djihad n’abandi benshi.

Yago yamenyekanye cyane ubwo yari umunyamakuru wa Radiotv10, ndetse kuri ubu akavuga ko kuva yatangira umuziki muri 2022 aribwo aba bantu bose afata nk’abanzi be batangiye kwiyubaka bashaka kumurwanya, kuri ubu akaba yatangiye gahunda yo kubashyira hanze n’amabanga yabo, aho ku ikubitiro yatangiye ashyira hanze amashusho y’uwitwa Djihad wagaragaye arimo kwikinisha ndetse Djihad na we akemera ko koko ayo mashusho ari aye.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button