Inkuru NyamukuruMu cyaro
Izikunzwe

Bugesera: Umurambo wasanzwe mu idirishya ry’umuyobozi.

Bugesera: Umurambo wasanzwe mu idirishya ry’umuyobozi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2024, Nibwo mu Kagari ka Rugenge, mu Murenge wa Mwogo, mu Karere ka Bugesera, hagaragaye umukobwa amanitse mu idirishya ryo kwa mudugudu yapfuye, bikekwa ko ari abagizi ba nabi bamwishe bakaza kuhanushyira.

Amakuru dukesha BTN TV avuga ko abatuye mu gace kagaragayemo umurambo wa nyakwigendera, bavuga ko mbere y’uko yitaba Imana yari yabanje kwigamba avuga ko nadashyingiranwa n’umuhungu wa mudugudu bitari bucure ikiza gusa nyuma abaturage baza gutungurwa no kumubona yapfuye, bagakeka ko ari abagizi ba nabi bamwishe bakaza kumumanika aho hantu mu rwego rwo kugerekaho urusyo uwo muhungu bari basanzwe bakundana.

Umwe yagize ati ” Mbere y’uko tumubona yapfuye, kare yigambaga avuga ko nadakorana imibonano mpuzabitsina n’umuhungu wa mudugudu ari bwiyambure ubuzima ariko turakeka ko ari abamwishe ahubwo bakaza kumumanika mu idirishya ryo kwa mudugudu kugira ngo bagereke icyaha cy’ubwicanyi uwo musore”.

Kugeza ubu ntakiratangazwa ku rupfu rwa nyakwigendera wari usanzwe acuruza amakara ndetse bikanavugwa ko yicuruzaga dore ko iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane ikihishe inyuma y’urupfu rwe.

Mugenzi wacu ukorera BTN TV, yagerageje kuvugisha inzego zitandukanye bijyanye n’uru rupfu zirimo umudugudu, akagari ndetse n’umurenge, abayobozi bazo birinda kugira icyo babitangazaho.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button