Biravugwa ko muri Rayon Sports atari shyashya nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi bafashe umwanzuro wo guhagarika imyitozo kubera ko amafaranga bumvikanye n’ubuyobozi batarayahabwa.
Rayon Sports ikomeje imyiteguro yitegura shampiyona umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 aho izakina na Gasogi United tariki ya 21 Nzeri 2024.
Amakuru agera ku Isookotv yamenye ni uko hari abakinnyi bamaze gufata umwanzuro wo guhagarika imyitozo kuko hari ibyo bagombwa n’ubuyobozi batarahabwa.
Bamwe muri abo bakinnyi harimo Abanya-Senegal, Fall Ngane na mugenzi we Yousou Diagne ndetse n’umunya-Cameroun Aziz Bassane bivugwa ko batarahabwa ibyo bagombwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.
Si aba gusa kuko hari n’abandi bakinnyi b’abanyarwanda bafashe iki cyemezo kuko isezerano bahawe n’ubuyobozi ritubahirijwe.
Bivugwa ko mu gihe ubuyobozi butubahirije ibyo bumvikanye n’abakinnyi, aba bakinnyi ntabwo bazasubukura imyitozo bitegura shampiyona.