ImyidagaduroInkuru Nyamukuru
Izikunzwe

Abahanzi barindwi bambariye gutanga ibyishimo muri MTN Iwacu festival

Abahanzi barindwi bambariye gutanga ibyishimo muri MTN Iwacu festival

 

Iserukiramuco ngarukamwaka rya MTN Iwacu Muzika ryongeye ryagarutse mu mpinduka zitari nke, nk’aho Abanya-Kigali bizabasaba kujya mu Ntara kugira ngo barirebe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, byatangajwe ko iri serukiramuco rizabera mu Turere Umunani aho kuba Tune nk’uko byagenze umwaka washize.

Ni mu gihe iri serukiramuco kuri iyi nshuro rizamara amezi abiri ribera mu bice bitandukanye by’Igihugu ukuyemo umujyi wa Kigali, ku mpamvu z’uko bashaka kwegereza ibirori abatuye mu Ntara.

Abahanzi barangije gutangazwa bazaba bari muri iri serukiramuco, barimo; Bruce Melodie, Bwiza, Bushali, Kenny Sol, Ruti Joel, Chris Eazy ndetse na Dany Nanone.

Ku ikubitiro, iri serukiramuco rizatangirira i Musanze tariki 31 Kanama 2024, i Gicumbi ni tariki 07 Ukwakira, i Nyagatare ni tariki 14 Ukwakira, i Ngoma ni tariki 21 Ukwakira.

Tariki ya 28 Ukwakira ni Bugesera, tariki ya 05 Ugushyingo ni Huye, tariki ya 12 Ugushyingo ni Rusizi, i Rubavu niho rizasorezwa tariki ya 19 Ugushyingo 2024.

Nk’ibisanzwe, kwinjira muri ibi bitaramo bizaba ari ubuntu, kereka muri VIP wishyura 2000Rwf. Umwaka utaka, nibwo hazatekerezwa ku bijyanye no kwishyuza.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button