Ni nyuma yaho ishyirahamwe ry’umupiira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA yagiye ishinjwa gutinda gufata umwanzuro ku kibazo cy’umubare w’abanyamahanga bemerewe gukinishwa n’amakipe.
Umuyobozi wa Gasogi United KNC mu nyuma y’igihombo byamuteje yagize ati:
“Birababaje biteye n’agahinda, abantu bakomeje kumbaza mubibaze umuyobozi wa FERWAFA Munyentwali, Bwana Munyentwali koko gufata umwanzuro ukabwira abantu ko ibintu bikunda cyangwa bidakunda ukabibamenyesha kare bigusaba iki? Twahereye kare tuvuga mbere yuko amakipe ahaguruka ajya gukina, ntabwo tubategeka ibyemezo mufata niyo uvuga oya twari kuyakira ariko wabivugiye igihe, nuko ntafite ubushobozi rwose, nk’ubu president ampaye ubushobozi akambwira ngo ubaye Komiseri ushinzwe kugenzura FERWAFA mwese nabirukana,
Munyentwali nakwirukana, nkirukana Kamarade, n’abandi bose mukorana mbaziza imikorere mibi, kutubaha inshingano zanyu, kuzenuka mugufata imyanzuro, biteye isoni kandi byari ibintu byoroshye.
Mukwiriye kudusubiza amafaranga yacu mwaduhombeje kuko byose ari amakosa yanyu.”