Imodoka ya Coaster yavaga i Karongi yerekeza i Rusizi, yakoreye impanuka mu Mudugudu wa Kibirizi, Akagari ka Jarama, Umurenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke, umushoferi n’abagenzi 27 yari atwaye bose barakomereka, umwe apfa bagejejwe ku Bitaro bya Kibogora.
Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmauel Kayigi, yavuze ko ubwo imodoka yageraga mu ikorosi ryo muri uriya Mudugudu wa Kibirizi, umushoferi wihutaga cyane yananiwe kuringaniza umuvuduko imodoka iba iribirinduye irenga umuhanda.
Bivugwa ko iyo modoka yaguye nko muri metero 50 mu kibanza kiri munsi y’umuhanda irangirika bikomeye, abari bayirimo bose barakomereka ku buryo nta n’umwe wasigaye adafite igikomere.
SP. Kayigi yagize ati: “Impanuka yabaye mu ma saa saba z’amanywa kuri uyu wa 19 Kanama 2024. Ntabwo ari feri umushoferi yabuze, ahubwo impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko kwa shoferi bitewe n’aho ageze.”Yakomeje ati: “Dukunda kwibutsa batwaye imodoka ko baba batwaye ubuzima bw’abantu, bagomba kugenda bitwararitse. Niba umushoferi ageze mu ikorosi agafata feri bimworoheye, akarikata neza. Ariko usanga bamwe mu bashoferi impanuka zigenda zigaragara biterwa no kwirara ngo imodoka barayimenyereye n’ikorosi bararizi bagakora impanuka nk’izo.”
Yavuze ariko ko impanuka nk’iyi yangiza ubuzima bw’abantu bangana kuriya icyarimwe itaherukaga, yongera kwibutsa abashoferi kwitwararika, bagatwara imodoka mu buryo bwubahirije amategeko yo mu muhanda, bakareka kuvuduka, ntibacomokore uturinganizamuvuduko (Speed Governor) ngo ni ukugira ngo bihute, kuko gushaka kwihuta cyane bitera ingorane nka ziriya zabaye.
Yabasabye kandi kujya bagenzura ibinyabiziga byabo ko byujuje ibyangombwa byose mbere yo kubishyira mu muhanda, bakirinda gutwara bavugira kuri za telefoni, basinze cyangwa bari mu bindi birangaza, bakamenya ko umuhanda atari bo baba bawurimo bonyine baba bawusangiye n’abandi.Yanibukije abagenzi ko igihe cyose babonye ikitagenda neza mu muhanda, yaba ari umushoferi ubatwaye utameze neza, batanga amakuru ntibishimire ngo umushoferi ari kwihuta arabagezayo vuba.
Iyi mpanuka ibaye hashize iminsi itatu gusa, muri aka Kagari ka Jarama, muri metero 600 uvuye aho yabereye, hagongewe umusore wavaga ku modoka yari yaparamiye.Ubwo batabaraga abari mu kaga muri iyi modoka, hari umugore wabonye byose uko byagenze na we wahise agwa muri koma kubera ihungabana, akaba yajyananywe n’abo bandi mu Bitaro bya Kibogora.