Utuntu n'utundi
Izikunzwe

Umuryango w’abantu batandatu wishwe n’ibiryo

Umuryango w’abantu batandatu wishwe n’ibiryo

Urwego rw’umutekano mu gihugu cya Nigeria rwatangaje ko rwatangiye gukora iperereza ryerekeranye n’urupfu rw’umubyeyi n’abana be batanu bapfuye nyuma yo kurya ibiryo bikekwa ko byari byararengeje igihe.

Uyu muryango w’abantu batandatu wari utuye muri leta ya Kano, mu mudugudu wa Karkari ahazwi cyane nka Gwarzo. Biravugwa ko bapfuye ku wa kane tariki 15 Kanama 2024 nyuma yo kurya ibiryo bizwi nka Danwake biba bikoze mu mafu.

Umuyobozi muri polisi yo muri Nigeria, SP Abadullahi Haruna, yemeje iby’iyi mpanuka y’ibiryo yateje urupfu rw’umugore w’umupfakazi hamwe n’abana be batanu nyuma yo kugezwa mu bitaro bikuru ariko ntibarokoke.

Uyu muyobozi yahishuye ko hataramenyekana neza icyaba cyatumye umuryango w’abantu batandatu bose bapfa, gusa bakaba bagikomeje iperereza ndetse n’ibisubizo by’abaganga babasuzumye.

Biravugwa ko intandaro y’urupfu rwabo yaba yaraturutse ku ifu y’imyumbati yari yarataye manda, hanyuma bakaza kuyikoresha bateka ibiryo byaje kubamerera nabi bose bagahita bapfa.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button