ImikinoInkuru Nyamukuru
Izikunzwe

APR FC mu mujinya mwinshi igiye gukora ibyo yari yaririnze

APR FC mu mujinya mwinshi igiye gukora ibyo yari yaririnze

Ku munsi wejo hashize ikipe ya APR FC yakinnye umukino wa gishuti n’ikipe ya AZAM FC yo mu gihugu cya Tanzania kuri AZAM Complex Stadium.

Ni umukino ikipe ya APR FC yakinnye neza, umutoza DÀRCO NOVIC yari yakozemo impinduka mu bakinnyi yabanzaga mu kibuga ndetse biza kumubera byiza mu mikinire nubwo ikipe ye umukino warangiye itsinzwe igitego 1-0.

Ni igitego cyabonetse ku munota wa 56 gitsinzwe n’umunya-Colombia Jhonier Blanco. Nubwo ikipe ya APR FC yatsinzwe iki gitego benshi bemeze ko yibwe kubera Penalite umusifuzi yatanze ari nayo yavuyemo iki gitego cyahaye intsinzi AZAM FC.

Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsindwa muri ubu buryo bemeze ko bibwe, biravugwa ko ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo kujyana ikirego muri CAF bakarega umusifuzi wari uyoboye uyu mukino ku munsi w’ejo hashize tariki ya 18 Kanama 2024.

Ikipe ya APR FC yageze mu Rwanda mu ijoro rya cyeye. Umukino ukimara kurangira ikipe yahise yerekeza ku kibuga cy’indege ihita ifata ikirere cyerecyeza hano mu Rwanda gukomeza kwitegura umukino wo kwishyura uri kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button