Ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa mbere wa Shampiyona n’ikipe ya Marine FC ,kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama 2024,urangira ntayirebye mu izamu ry’indi.
Ni ikipe ya Rayon Sports yari yaje mu kibuga ubona ifite inyota yo kubona intsinzi ariko ikipe ya Marine FC ikunze kwihagararaho ntiyayemerera umukino urangira ari ubusa ku busa.
Ikipe ya Rayon Sports nkuko bisanzwe mu izamu yari yabanjemo Niyongira Patient witwaye neza kuko yagiye akuramo imipira y’abakinnyi ba Marine FC babashaga gutera mu izamu. Ikipe ya Rayon Sports Kandi yabanje mu kibuga Omar Gninge, Nsabima Aimable, Ombarenga Fitina, Bugingo Haikim Muhire Kevin, Aruna Moussa Madjaliwa, Niyonzima Olivier Sefu. Iyi kipe yatakishije abarimo Charles Bbaale, Prince Elanga Kanga Junior hamwe na Ishimwe Fiston.
Uko umukino wagiye ugenda ubona ko umutoza wa Rayon Sports Robertihno bikomeza kumugora, yaje kwinjizamo abarimo Haruna Niyonzima wakinnye neza ariko igitego gikomeza kubura kugeza umukino urangiye.
Ikipe ya Rayon Sports igiye gukomeza kwitegura umukino wa Shampiyona wa kabiri izakinamo n’ikipe ya Amagaju FC tariki 23 Kanama 2024, kuwa gatandatu w’icyumweru gitaha saa kumi nebyiri z’umugoroba.