ImyidagaduroInkuru Nyamukuru
Izikunzwe

“Simfite gahunda yo gushaka umugabo ariko nzabyara abana” – Umuhanzikazi Sheebah yongeye kurikoroza

“Simfite gahunda yo gushaka umugabo ariko nzabyara abana” – Umuhanzikazi Sheebah yongeye kurikoroza

 

Umuhanzikazi w’icyamamare mu gihugu cya Uganda, Sheebah Karungi, uri mu Rwanda, aho yitabiriye igitaramo cyiswe ‘The Keza Camp Out Experience First Edition’, yatangaje ko muri gahunda afite harimo kubyara abana nk’abandi babyeyi bose ariko ibyo gushaka umugabo ntabyo ateganya.

Uyu muhanzikazi yageze mu Rwanda ku wa Kabiri tariki 14 Kanama 2024, aho yitabiriye iki gitaramo kirabera muri Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Kanama 2024. Aganira n’itangazamakuru, nibwo yabajijwe ku cyo atekereza ku gukora ubukwe akagira umuryango ndetse akanabyara abana.

Sheebah w’imyaka 34 y’amavuko, yasubije avuga ko n’ubwo adateganya kuzakora ubukwe ariko mu byo ajya atekereza harimo kuzabyara akagira abana. Yagize ati “Ntabwo ntekereza ibyo kuzakora ubukwe ariko nzabyara.”

Abajijwe igihe abakunzi be bashobora kwitega kumubona ari umubyeyi w’abana, uyu muhanzi uzwi ku izina rya Queen Sheebah, yasubije mu buryo buteruye agira ati “Igihe cyose Imana ivugiye, igihe cyose Imana ifatiye umwanzuro. Iyo Imana ivuze yego, njye ndi nde?”

Karungi yemeje kandi ko atari mu rukundo n’uwo ariwe wese nubwo amakuru aherutse kuvugwa n’umwe mu bantu bazwi ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru muri Uganda, Isaac Daniel Katende uzwi nka Kasuku, yavuze ko Sheebah ari mu rukundo ndetse ko uwo bakundana yitegura kuzamubyarira.

Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Embeera zo’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Wakikuba’ n’izinda yavuze ko iyi ngingo yo guhatira abagore kubyara, ikwiye guhagarara bakareka umugore akagira amahitamo y’igihe yumva abyifuza aho kumushyiraho igitutu.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button