Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Kanama 2024, Nibwo abaturage batuye mu Kagari ka Rwoga,mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, batunguwe no gusanga umugabo w’imyaka 24 witwa Nkundineza Charles amanitse mu giti, bikekwa ko ari abamwishe bakaza kuhamumanika.
Bamwe mu baturage babonye nyakwigendera anaganitse mu giti, babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko yagaragaye ubwo abashumba bari bagiye kuragira inka mu ishyamba rya Nyabisindu noneho inka zimubonye zirikanga bituma abashumba bagira amatsiko bitegereje imbere basanga ni umuntu unaganitse mu mugozi wari uziritse mu giti.
Aba batangabuhamya bakomeza bavuga ko uyu mugabo ashobora kuba atiyahuye ahubwo bakeka ko ari abagizi ba nabi bamwishe hanyuma baza kuhamushyira mu rwego rwo kuzimangatanya ibimenyetso cyane ko ntarufuzi yarafite.
Umwe yagize ati” Abaturage bahuye inka muri iri shyamba rya Nyabisindu noneho inka izikanze bagira matsiko bitegereje batungurwa no kubona nyakwigendera amanitse mu giti ntanurufuzi afite, bisa nkaho ari abagizi ba nabi bamwishe hanyuma bamuzana hano mu rwego rwo kuzimangatanya ibimenyetso”.
Aba baturage bakomeza bavuga ko inzego z’ubuyobozi by’umwihariko iz’umutekano zikwiye gukora iperereza ku rupfu rwe kugirango hamenyekanye ikirwihishe inyuma noneho hagira abamenyekana bagahanywa bikurikije amategeko ndetse bakanasobanura imbere y’imbaga icyo bapfaga.
Nyuma yuko nyakwigendera atabarijwe ubuyobozi, hahise haterana inama y’itaraganya, yasobanuwemo byinshi bitandukanye, aho RIB yatangarije imbere y’imbaga ko nyakwigendera ariwe wiyahuye kuko ibimenyetso by’ibanze mu iperereza bigaragaza ko yiyahuye ndetse umuryango wa nyakwigendera urihanganishwa.
Nzasabimana Samuel, Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB mu Karere ka Ruhango yamaze impungenge aba baturage batekerezaga ko Nkundineza Charles ubyarwa na Usabyimfura Rose bo mu Kagari ka Rubona, mu Murenge wa Bweremana muri aka Karere ka Ruhango, yaba yishwe ko atari ukuri.
Ati” Abatekereza ko nyakwigendera yishwe siko bimeze nkuko ibimenyetso by’ibanze mu iperereza ribigaragaza. Ntimwari muzi ko yitwa Nkundineza Charles ubyarwa na Usabyimfura Rose utuye Rubona, Bweremana, turihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse iprereza nirirangira tuzabatangariza amakuru yose”.
Nzasabimana yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kubonera igisubizo cy’ikibazo mu kwiyahura kuko uba utagikemuye ndetse ko ari igihombo cyane cyane umuryango uba usigaye.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanywa ku bitaro bya Kinazi gukorerwa isuzumwa.