Nyuma y’uko hamaze iminsi humvikana guterana amagambo hagati y’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda by’umwihariko YouTube, Umunyapoliyiki Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah wabaye Minisiyiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko rwabyinjiramo, kuko abona ko byarengereye.
Ku mbuga nkoranyambaga nko kuri YouTube na X (Twiiter) hamaze iminsi hari uguterana amagambo, hagati ya bamwe mu bazwi kuri izi mbuga nkorambaga, bagaragaza ko umwe muri bagenzi babo usanzwe ari Umunyamakuru, yijunditse bamwe.
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon Dat, aherutse gushyira hanze ikiganiro avuga ko yifuza gusubiza abo avuga ko bamwibasiye barimo abanyamakuru bagenzi be nka Murindahabi Irene, abashinja guha umwanya abamusebya.
Iki kiganiro cya Yago cyaje kinakurikira ikiganiro mpurizahamwe (Space) cyakozwe kuri X, cyari kiyobowe n’uwiyita God Father kuri uru rubuga, aho bamwe mu bagitanzemo ibitekerezo bagiye banenga Yago bavuga ko yijunditse abantu bose nyamara nta mpamvu.
Ikiganiro cya Yago, yagiye asa nk’usubiza abamuvuzeho bose barimo uyu witwa God Father kuri X, uzwi nka Sky 2 watanze ikiganiro kuri YouTube ya M. Irene ndetse n’abandi, aho yagiye akoresha amagambo aremereye by’umwihariko kuri God Father, yahinduriye izina akavuga ko ari ‘Satan Father’, ndetse akanamuvugaho ibyumvikanamo irondakarere.
Umunyapolitiki Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah wabaye Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yagize icyo avuga kuri izi mpaka zimaze iminsi.
Mu butumwa Dr. Utumatwishima yanyujije kuri X kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024, yagize ati “Nabanje gukeka ko ibyo uru rubyiruko rurimo ari ugususurutsa muri showbiz. Hajemo ibyo kuvuga Uturere abantu bavukamo n’inyangarwanda narikanze.”
Utumatwishima yakomeje agira ati “Yago, Godfather, M. irene, Sky2, n’abandi, Gutukana no kubeshyerana si umuco. Mubiveho. RIB Muturebere ko nta byaha bari gukora.”