Inkuru NyamukuruMu cyaro
Izikunzwe

Umugabo wo muri Rutsiro wagiye kwirobera insambaza zo gukoza ubugari ahuye n’ uruva gusenya

Umugabo wo muri Rutsiro wagiye kwirobera insambaza zo gukoza ubugari ahuye n' uruva gusenya

Manishimwe Elias, wo mu karere ka Rutsiro yakubiswe n’inkuba arapfa ubwo yarimo aroba isambaza.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, tariki 13 Kanama 2024, mu masaha ashyira saa cyenda z’ijoro.Byabereye mu murenge wa Kivumu, akagari ka Karambi ho mu mudugudu wa Rusumo.

Niyonkuru Salomon, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivumu w’umusigire yabihamije.Ati “Amakuru yamenyekanye mu rukerera ko inkuba ikubise Manishimwe ahita apfa, yamukubise ari mu bwato aroba isambaza.”

Umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu dukunda kwibasirwa n’inkuba, n’intara y’iburengerazuba muri rusange zikambura abaturage ubuzima, dore ko mu ntangiriro za Nyakanga mu karere ka Ngororero inkuba zishe abaturage mu ijoro rimwe.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button