AbanaInkuru Nyamukuru
Izikunzwe

Rubavu: Umwana warize akiri mu nda ya Nyina yavukanye amenyo benshi bagize ubwoba

Rubavu: Umwana warize akiri mu nda ya Nyina yavukanye amenyo benshi bagize ubwoba

Mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Rubavu Akagali ka Murara Umudugudu wa Gasayo haravugwa inkuru y’umwana wavukanye amenyo bigatungura nyina umubyara.

Ndayishimiye Selaphine Umubyeyi w’uyu mwana w’umukobwa avuga ko na mbere y’uko avuka babanje kumunyuza mu cyuma umwana aririra mu nda.

Mu mashusho ISOOKO TV  yateye imboni agaragaza uyu mwana Koko afite amenyo abiri mu Kanwa Kandi bigarara ko akiri uruhinja.

Uyu mubyeyi w’uyu mwana akomeza avuga ko uretse kuba ariwe byatunguye byatunguye n’abaganga bamubyaje abasaba ko bayamukurira ariko bamubwira ko bitashoboka

Ari”n’Abaganga bambyaje nabo byarabatunguye n’abasabye ko bayamukura barambwira ngo nindeke azakukane n’ayandi kuko ntacyo amutwaye.”

Abaturage bari bahuruye baje kureba uwo mwana bavuga ko nabo batunguwe ndetse bari banze no kumuterura.

Umwe yagize Ati”Numvaga mfite ubwoba biba ngombwa ko abaganga baza barampumuriza barambwira ngo ntintware umwana ntakibazo.”

Undi nawe ati” nubwambere twari tubonye umwana uvutse afite amenyo,ariko twibaza niba ari iminsi y’imperuka yageze,ariko turabyakira.”

Uyu mwana yavutse ku itariki 9 avukira mu bitaro bya Gusenyi,Nyina umubyara ntakindi kibazo yagize.

Ifoto ya TV1

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button