Inkuru Nyamukuru
Izikunzwe

Padiri Ntagungira J.Bosco yagizwe Umwepisikopi wa Butare

Padiri Ntagungira J.Bosco yagizwe Umwepisikopi wa Butare

Umushumba wa Kiliziya Gaturika, Papa Fransisiko yatoreye Padiri Ntagungira Jean Bosco  kuba umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare yayoborwaga na Musenyeli Filipo Rukamba.

Mu itangazo rya Vatikani ryagiye ahagaragara kuri uyu wa 12 Kanama 2024, ryemeje ko  Papa Faransisiko yatorye Ntagungira kuba umwepisikopi wa Diyoseze ya Butare asimbuye Musenyeli Philippe Rukamba.

Itangazo rigira riti”Nyirubutungane Papa Fransisiko yemeye ubwegure bwa Myr Filipo Rukamba wari umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare mu Rwanda. Papa Fransisiko kandi yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira wari Padiri mukuru wa Paruwasi Remera kuba Umwepiskopi wa Butare”.

Indi nkuru wasoma:Umushumba Mukuru w’Umuryango Zion Temple Celebration Center, Apotre Gitwaza yasimbutse urupfu yisanga mu Bitaro

Padiri Ntagungira Jean Bosco yavukiye I Kigali tariki 3 Mata 1964.Yize amashuri yisumbuye mu Iseminari Nto ya Ndera I Kigali, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Rutongo, Iya Kabgayi n’iya Nyakibanda.

Ntagungira yahawe Ubupadiri tariki ya 1 Kanama 1993, ahita agirwa  umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera mu 1993-1994. Hagati  ya 1994 na 2001 yagiye gukomeza amasomo i Roma aho yakuye impamyabumenyi y’Ikirenga mu Mategeko ya Kiliziya.

Avuye i Roma muri 2001-2002, yabaye Umunyamabanga w’Arikidiyosezi ya Kigali anayobora Komisiyo ishinzwe Iyogezabutumwa n’umubano  n’andi madini.Kuva muri 2002 kugera 2019, yabaye umuyobozi wa Seminari nto ya Ndera ari na ho yavuye ajya kuyobora Paruwasi ya Remera yayoboraga kugera ubu.

Ntagungira Jean Bosco abaye umwepiskopi wa 3 wa Butare nyuma ya Jean Baptiste Gahamanyi na Myr Filipo Rukamba.

Musenyeli Philipo Rukamba yari amaze igihe kitari gito ayobora Diyoseze ya Butare, bikaba bishoboka ko yaba agiye mu kiruhuko cy’iza bukuru.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button