Imikino
Izikunzwe

Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya uje guhoza amarira yaba_Rayon

Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya uje guhoza amarira yaba_Rayon

 

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 11 Kanama 2024, rutahizamu Aziz Bassane Koulogna nibwo yageze hano mu Rwanda avuye iwabo mu gihugu cya Cameroon.

Aziz Bassane hari hashize iminsi igera kuri 3, ibitangazamakuru hano mu Rwanda bitangaje ko uyu mukinnyi yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports ndetse biba impamo nyuma yo kugera hano mu Rwanda aje gusinyira iyi kipe ifite abafana benshi hano mu Rwanda.

Icyo wamenya kuri Aziz Bassane Koulogna

Aziz Bassane Koulogna ni yo mazina yiswe n’ababyeyi, tariki ya 24/08/2001 nibwo yavuze bivuze ko afite imyaka 22. Uyu rutahizamu afite uburebure bungana na metero 1 na sentimetero 66 bivuze ko ntabwo ari muremure cyane. Aziz Bassane akinisha ukuguru kw’ibiryo, akina ku ruhande rw’ibumoso ataha izamu ndetse ashobora no gukina nka nimero 9 hamwe no ku ruhande rw’ibiryo ataha izamu.

Aziz Bassane Koulogna aje muri Rayon Sports yakinaga mu ikipe yitwa Coton Sports de Garoua FC. Uyu rutahizamu waraye ageze hano mu Rwanda yakiniye iyi kipe imikino 3 ya CAF Champions league nyafurika akina iminota 191 nta gitego bigaragara ko yayitsindiye.

Uyu rutahizamu akigera mu Rwanda yatangaje ko agiye gutanga ibyo afite byose kugirango afashe ikipe ya Rayon Sports. Ibi yatangaje byanatangajwe n’abakinnyi barimo Iga Nathaniel ndetse na Fall Ngagne bamaze gusezererwa ntakintu bakoze. Ni ugutegereza tukareba ko uyu mukinnyi hari icyo azakora.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button