Inkuru Nyamukuru
Izikunzwe

Umuhango w’ irahira rya Perezida Kagame witabiriwe n’ ingeri zose ( Amafoto)

Umuhango w' irahira rya Perezida Kagame witabiriwe n' ingeri zose ( Amafoto)

 

Abaturage babarirwa mu bihumbi bageze muri Stade Amahoro ahabera ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame, watorewe kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere.

Uyu muhango uritabirwa n’abakuru b’ibihugu 22 n’abandi baturutse mu mfuruka z’Isi yose.

Ku mihanda yerekeza kuri Stade Amahoro harimbishijwe mu mabendera y’Igihugu nk’ikimenyetso cyo guha icyubahiro umunsi udasanzwe ku Banyarwanda, w’Irahira rya Perezida wa Repubulika.

Abanyarwanda baturutse mu bice byose by’Igihugu bahuriye muri Stade Amahoro, barimbye, babyambariye, basa neza ku maso no ku mubiri, aho biteguye kwakira Perezida Paul Kagame ugiye kurahirira kubayobora mu myaka itanu iri imbere.

Abafite umukenyero mwiza n’abahanaguje amakoti si bo barose tariki 11 Kanama 2024 igera.

Buri Munyarwanda yaserutse mu buryo bunogeye ijisho ku bw’uyu munsi udasanzwe mu buzima na politiki by’Igihugu.

Amafoto ya RBA

 

 

 

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button