Urubuga rwa Facebook rukoreshwa n’abantu benshi ku Isi, rwashyize igorora abarukoresha mu bihugu bimwe byo muri Afurika harimo n’u Rwanda, aho bazajyza binjiza amafaranga binyuze mu kwamamariza mu mashusho magufi ‘short-form videos’ bahatambukiriza.
Facebook yatangaje ko abantu amafaranga mu buryo bubiri aho ubwa mbere ari ubwo kunyuza amashusho magufi y’ubutumwa bwamamaza mbere ya video nyirizina, hagati muri yo cyangwa mu gihe igiye kurangira ibizwi nka ‘In-stream ads’.
Ubundi buryo ni ubuzwi nka ‘ads on reels’ aho ubutumwa bw’amashusho magufi bwamamaza buzajya bunyuzwa kuri video ngufi zizwi nka ‘reels’ zinyuzwa kuri Facebook. Facebook niyo izajya ihitamo ubutumwa bwo kwamamaza butambuka kuri video runaka bitewe n’ibikundwa n’uri kureba iyo video, nyuma nyiri video yamamarajweho abe ari we uhabwa igice ku nyungu uru rubuga ruri gukura muri uko kwamamaza.
Nk’uko uru rubuga rwabitangaje si u Rwanda gusa rwemerewe kwakira ubu buryo bushya, ahubwo hari ibindi bihugu byemerewe birimo birimo Kenya, Misiri, Nigeria, Ghana, Ibirwa bya Seychelles n’ibindi. Umuyobozi muri Meta ushinzwe Ubufatanye muri Afurika, mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Turukiya, yavuze ko ubu buryo bushya buzatuma abari mu ruganda rw’ubuhanzi bungukira mu bikorwa byabo.
Kugira ngo ube umwe mu bemerewe gukoresha ubu buryo bushya ni uko ugomba kuba nibura ufite abagukurikirana 5,000 kuri Facebook kandi amashusho yose wabasangije agomba kuba yararebwe amasaha 60,000 mu mezi abiri yabanje. N’ubwo hagenda haduka izindi mbuga nkoranyambaga nyinshi, ariko Facebook cyane cyane mu bihugu bya Afurika ni rumwe mu mbuga zigikunzwe cyane kandi zigikoreshwa n’abantu benshi.
Uretse Facebook izanye ubu buryo bushya mu bihugu bimwe na bimwe, izindi mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok, YouTube, Instagram, SnapChat ndetse na X na zo zirabusanganywe, uretse ko hari ubwo usanga hari ibihugu bimwe na bimwe budakoreshwamo.