Mu gihe ku wa 10 Kanama 2024 hateganyijwe umukino w’igikombe cyiruta ibindi mu Rwanda( Super Coupe), Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryangiye Mukura gukina umukino wa gicuti na rayon Sports kuri uwo munsi gusa Mukura yanga kuva ku izima.
Mu nta ngiriro z’iki cyumweru ni bwo hamenyekanye amakuru y’umukino wa Mukura Vs na Rayon Sports , kikaba ari igikorwa ngaruka mwaka gitegurwa n’iyi kipe ibarizwa mu majyepfo y’igihugu cyiswe “Mukura Seaseon Launch”.
FERWAFA ikimara kurita mu gutwi, ku wa 06 Kanama yahise yandikira Mukura iyimenyesha ko uwo mukino udashobora kuba kuko kuri uwo munsi hari umukino wa Super Cup uzahuza APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona na Police yatwaye igikombe cy’Amahoro.
Ku ruhande rwa Mukura, isa n’iyavuniye ibiti mu matwi, ikomeza kwitegura umukino nk’uko bisanzwe ititaye ko yabujijwe kuwukina kuko “ngo ibona nta tegeko rigaragazwa rya tuma iyo mikino itabera rimwe”. Ku mugoroba wo ku wa 07 Kanama, impande zombi bireba zakoranye inama.
Nyuma y’inama yahuje FERWAFA na Mukura, FERWAFA yandikiye iyi kipe iyemerera gukina, gusa bagakura umukino saa kenda bakawushyira ku yandi masaha. Mukura yarabyemeye, imenyesha FERWAFA ko umukino wayo izawukina saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Nyuma gato FERWAFA yaje kwisubiraho, ibwira Mukura ko umukino utagomba kubera umunsi umwe n’uwa Super Cup bakwiye kuwimurira ku wundi munsi.
Amakuru avuga ko Mukura ibyo itabikozwa kuko yamaze gutegura umukino kandi hari n’amafaranga menshi ya maze gusohora, yongeraho ko nta n’undi munsi babona kuko hazaba habura iminsi itanu gusa kugira ngo Shampiyona itangire.