Mu gihe ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) cyiri mu bikorwa byo gufunga insengero zitujuje ibisabwa, Bamwe mu bahagarariye amadini bafite insengero zafunzwe batangaje ko batunguwe, bavuga ko bari kubaha igihe runaka bakuzuza ibisabwa batabafungiye.
Ubwo Imvaho nshya yaganiraga na Ndayisaba Ananias, umwarimu mu itorero ry’Abadiventi rya Murwa mu Murenge wa Bweyeye, yavuze ko bamufungiye kuko adafite impamyabushobozi isabwa kugira ngo uyobore itorero. Akaba yibaza impamvu bafunga urusengero kandi rwo nta kibazo rufite.
Ati: “None se badasanze mfite impamyabushobozi kuki bafunga urusengero, rwo rufite ikihe kibazo ko banambwiye ko rwo ubwarwo rwujuje ibisabwa? Ahubwo bari kumpa igihe nkazajya kwiga ayo mashuri basaba nubwo twe mu itorero ryacu umwarimu asabwa kuba asobanukiwe Bibiliya, atari ngombwa ngo abe afite impamyabushobozi iyi n’iyi mu bya Bibliya.’’
Mu bandi batishimiye igikorwa cyo kubafungira insengero, harimo umushumba muri Paruwasi imwe yo mu itorero rya ADEPR utarashatse ko imyirondoro ye itanganzwa, yavuze ko bagahawe igihe cyo kwitegura kuko insengero zidateza umutekano muke kuurusha utubari.
Ati: “Baradutunguye cyane, bagombaga kuduha nibura amezi 3 ku zo basanze zitujuje ibisabwa zikaba zibyujuje kuko insengero si zo ziteza ibibazo kurusha utubari. Byaduteye icyuho gikomeye cyane.”
Insengero zisaga 4200 zimaze gufungwa kubera kutubahiriza amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere, intara y’uburengerazuba ika iza imbere mu kugira insengero nyinshi, ikaba kandi ari nayo kugeza ubu ifite insengero nyinshi zafunzwe.