Inkuru NyamukuruIyobokamana
Izikunzwe

Itorero rya ADEPR rigiye kujya ryemerera gutangira gusengera abagore no kubimika bagahabwa inshingano zo kuba Abapasiteri

ADEPR biravuga ko rigiye gutangira gusengera abagore no kubimika bagahabwa inshingano zo kuba Abapasiteri kugira ngo na bo batange umusanzu wagutse mu ivugababutumwa, nkuko amakuru aturuka muri iri Itorero abivuga. 

Aya makuru akomeje gusakara mu bitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda mu gihe muri iri torero hari kuba amavugurura.

Ni impinduka ziri mu zikubiye mu mavugurura ari gukorwa mu itorero rya ADEPR hashingiwe ku busabe bw’abakristo baryo ndetse agenda ashyirwa mu bikorwa mu bihe bitandukanye. Aha twavuga nko kuva mu 2020, ADEPR yatangiye urugendo rw’impinduka mu ngeri zitandukanye.

Ni nyuma y’ibibazo by’urudaca byashegeshe iri torero byanatumye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, bufashe icyemezo cyo gusimbuza abayobozi.

Kuva icyo gihe, itorero rya ADEPR riyoborwa na Pasiteri Ndayizeye Isaïe, aho akigera ku buyobozi yahawe inshingano zo kurisubiza ku murongo no gukemura ibibazo bishingiye ku miyoborere, gusesagura umutungo n’ibindi.

Mu mwaka wa 2021 manda y’inzibacyuho yari yashyizweho yarangiye hakorwa amatora yashyizeho ubuyobozi bwahawe umukoro wo gukurikiza amategeko muri ADEPR.

Bivugwa ko hagiye kuba izi mpinduka, binyuze mu buyobozi bw’itorero rya ADEPR, aho harebwe icyo igitabo cya Bibiliya ivuga ku guha inshingano z’ubushumba abagore ndetse n’umuco w’igihugu, busanga nta kibazo kibirimo.

Mu mpinduka ziteganywa gutangira gushyirwa mu bikorwa muri iri torero mu gihe cya vuba harimo gusengera abashumba b’abagore.

Iki kikaba ari kimwe mu byifuzo n’ibibazo birenga 160 abayoboye ADEPR bagejejweho n’abakristo batandukanye b’itorero ubwo bari bamaze gutorwa no guhabwa inshingano zo kuriyobora muri manda y’imyaka itandatu mu 2021.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button