AmahangaInkuru Nyamukuru

Ibyakurikiye umwarimu w’imyaka 40 wafashwe agiye gusambanyiriza umunyeshuri yigisha iwabo mu rugo agafatwa amashusho akanafatwa atararangiza.

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’Umwarimu witwa John Senfuma w’imyaka 40 y’amavuko watawe muri yombi na Polisi nyuma yo gukekwaho gushaka gusambanya umwana w’umukobwa yigishaga.

Amakuru aturuka muri kiriya gihugu avuga ko uyu mwarimu Senfuma yafashwe ubwo abarera uyu mukobwa w’imyaka 15 y’amavuko yigishaga ku kigo cya Hillside College Mityana babonaga yinjiye mu cyumba bikekwa ko agiye kumusambanyirizamo.

Aya makuru akomeza avuga ko ndetse hari n’amashusho yafatiwe mu rugo rwo kuri uwo mukobwa, yerekana Senfuma asaba imbabazi aba babyeyi bamufashe, ibi bikaba biri kuzamura uburemere bw’ikirego. Polisi yo muri Uganda ivuga ko uwatanze ikirego ari madamu Sheilah w’imyaka 26 utuye ahitwa Kyebando Erisa Zone mu Karere ka Kampala District akaba ariwe usanzwe urera uyu mwana.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mwarimu yari agiye iwabo w’uyu munyeshuri yigisha kugira ngo baryamane nk’uko byatangajwe n’ababyeyi be. Abashinzwe iperereza bavuga ko basanze udupaki tubiri tw’udukingiriz0 twakoreshejwe hamwe n’inoti ya Shs 1.000 mu mufuka wa mwarimu John Senfuma.

Kugeza ubu uyu mwarimu wahuye n’uruva gusenya afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanyanya. Amakuru yagaragaye mu iperereza ryakozwe avuga ko ifatwa rye ryaje nyuma y’ibimenyetso byavumbuwe n’ababyeyi b’uyu mwana w’umukobwa mu butumwa bwa WhatsApp Bwana Senfuma yandikiranye nawe.

Mu butumwa bumwe bwabonetse mu gihe hakorwaga iperereza, Senfuma yamwandikiye ati: “Aho gukoresha amafaranga mu gukodesha icyumba, kuki ntayaguha ko ukeneye amafaranga.”  Muri ubwo butumwa aba bombi bandikiranye kuri WhatsApp kandi harimo ko uyu mugabo atari yizeye umutekano kuri uyu munyeshuri.

Senfuma mu butumwa yandikiye uyu mwana, yamubajije ati: “Ufite umutekano mu rugo no ku irembo?”. Muri icyo kiganiro uyu mukobwa w’imyaka 15 yasabye uyu mwarimu kuza mu gihe nyirasenge usanzwe umurera atari kuba ahari.

Mwarimu Senfuma yasanze uyu mukobwa iwabo, kugira ngo bakore ibyo bari bumvikanye gusa aza gufatwa ataratangira kumusambanya.  Ababyeyi b’uyu mwana nyuma yuko babafashe basambana ngo batangiye kumukubita bamuhata ibibazo, nyuma nibwo bamenye ko yigisha ku kigo uwo mukobwa yigaho.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’ikigo cya Hillside College Mityana ntiburashyira ahagaragara itangazo kuri iki kibazo, ariko biteganyijwe ko abo mu nzego z’ubutabera mu gihugu cya Uganda bagaragaza ibirego Senfuma ashobora gukurikiranwaho.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button