Mu Karere ka Rutsiro hatoraguwe umurambo w’umugabo wari umaze ibyumweru bibiri aburiwe irengero, umugore we yamushakishije ahantu hose araheba, aza gukeka ko yaba yaragiye gupagasa i Bugande.
Ni umurambo wa Ntamuhanga Bonaventure wabonetse kuri uyu wa 29 Mutarama 2023 mu Mudugudu wa Kabere, Akagari ka Kaguriro mu Murenge wa Mushonyi.
Uyu murambo wabonwe n’abana barimo bahiga utunyamaswa mu ishyamba riri mu murima wa nyakwigendera.
Nyirabivunge Felicite umugore wa nyakwigendera avuga ko kuva ku wa 15 Mutarama 2023 atongeye guca iryera umugabo we.
Ngo yaketse ko yaba yaragiye gupagasa muri Uganda kuko yigeze kumara umwaka yaragiye gushakira ihaho muri kiriya gihugu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre yabwiye UMUSEKE ko umugore we yabanje kumushakisha aramubura, bakeka ko yagiye gupagasa.
Ati ” Mu bihe byahise yigeze kugenda amara umwaka yarataye umuryango, nyuma aratahuka.”
Yihanganishije umuryango wagize ibyago, asaba abubatse Ingo kuganira, buri umwe akamenya ikibazo cya mugenzi we, aho agiye n’ibyo yagiye gukora.
Ati “Ahantu yasanzwe yahahingaga, urumva iyo habayeho kuganira umwe akamenya aho mugenzi we yagiye no kubona amakuru biroroha.”
Umurambo wa Ntamuhanga Bonaventure wajyanywe ku bitaro bya Murunda, biteganyijwe ko ushyingurwa kuri uyu wa mbere nyuma yo gukorerwa isuzumwa.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Pole sana.