Andi makuruInkuru Nyamukuru

Prof Harelimana wayoboraga RCA yirukanywe

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa 28 Mutarama 2023, yakuye Prof Jean Bosco Harelimana ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza imbere amakoperative (RCA), asimburwa by’agateganyo na Pacifique Mugwaneza usanzwe ari umuyobozi wungirije.

Prof Harelimana Jean Bosco yakuwe ku buyobozi bwa RCA

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Harelimana yakuwe kuri uyu mwanya “kubera ibibazo by’imiyoborere.”

Akuwe kuri izi nshingano mu gihe mu bihe bitandukanye amakoperative yagiye avugwamo Ibibazo by’imiyoborere ndetse abanyamurango bamwe ugasanga bijujutira uko umutungo wabo ucungwa.

Mu 2018 nibwo Prof Harerimana yagiye kuri izi nshingano, mbere yaho akaba yarakoze imirimo inyuranye irimo kuba  yarabaye umwalimu muri INES-Ruhengeri.

Mu 2006 yigishije muri kaminuza zitandukanye mu Rwanda, Senegal, Benin, Ethiopia n’u Bubiligi.

TUYISHIMIRE RAYMOND/ UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button