Ibi abakozi ba RBC babivuze mu biganiro byabahuje n’abanyamakuru byabereye mu Karere ka Karongi mu mpera z’iki cyumweru. Ibi biganiro byateguwe na Croix-Rouge y’u Rwanda.
Muri ibi biganiro Umuhuzabikorwa wungirije ushinzwe Porogaramu y’inkingo ku rwego rw’Igihugu, Uwiragiye Bibiane avuga ko kuva gahunda yo gukingira itangira, mu Rwanda abaturage 79% aribo bamaze guhabwa urukingo rwa COVID 19.
Uwiragiye avuga ko uru rukingo rwa Bivalent atari rushyashya nkuko bamwe babyibwira, ahubwo ko barwongereye ubushobozi kandi rukaba rwaremejwe n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS).
Uwiragiye yavuze ko uru rukingo rugenewe cyane abantu bafite imyaka 50 y’amavuko kuzamura rugahabwa kandi abasaza n’abafite indwara zidakira kuko iyo icyorezo kije aribo cyibasira.
Ati “Gahunda yo gukingira abaturage imaze gutanga umusaruro ushimishije kandi irakomeje.”
Uyu mukozi wa RBC avuga ko umubare w’abandura COVID 19 wagabanutse ku rugero rwiza.
Ati “Ntabwo abantu bakwiriye kwirara ngo bumve ko icyorezo cya COVID 19 cyarangiye kiracyahari niyo mpamvu tugomba gukomeza gukingira abaturage ngo barusheho kugira ubwirinzi.”
Avuga ko hari bamwe mu baturage bari bafite imyumvire itandukanye ishingiye ku madini, batangiye kuyihindura ubu bakaba bizana mu bigo Nderabuzima bashaka kwikingira.
Ati “Ubu twatangiye gukingira abana n’abo bantu bari mu byiciro by’abafite indwara zidakira n’abakuze.”
Perezidanti wa Croix rouge y’u Rwanda Mukandekezi Françoise yabwiye Itangazamakuru ko kuzamura imibereho y’abaturage no kubashishikariza kugira ubuzima buzira umuze babifite mu nshingano.
Ati “Twagiye twegereza abaturage amazi kandi benshi niyo bifashishaga mu gukaraba mu gihe cya COVID 19.”
Mukandekezi avuga ko icyorezo cya COVID 19 nubwo kimaze gucisha make, ariko kitararangira bakifuza ko Itangazamakuru rifatanya n’inzego zitandukanye gukangurira abaturage kwikingiza kugeza ubwo iki cyorezo cya COVID 19 kizaba kirangiye.
Uwiragiye yavuze ko uko inkingo zizagenda ziboneka, uru rukingo ruzahabwa n’abandi baturage mu byiciro bitandukanye hakurikije imyaka y’amavuko bafite.