Uncategorized

Urukiko rwategetse umukobwa kwishyura impozamarira umusore yababaje

Urukiko rwo muri Uganda, rwanzuye ko umukobwa yishyura impozamarira umusore bari bemeranyije kubana akaza kumubenga, iyo mpozamarira ijyanye n’agahinda yamuteye.

Nkore iki

Urukiko rw’ahitwa Kanungu ruvuga ko umusore witwa Richard Tumwine yikokoye atanga miliyoni 9.4 z’ama- shillings ya Uganda (erenga miliyoni 2.2Frw) yishyurira Kaminuza inkumi yitwa Fortunate Kyarikunda.

Nyuma uyu mukobwa yaje kurangiza kwiga amategeko, ahemukira umusore wamwishyuriye, Urukiko rukaba rusanga agomba kumusubiza amafaranga ye.

Urukiko ruvuga ko uriya mukobwa yishe isezerano ryari rimaze imyaka ine, bityo Umucamanza Asanasio Mukobi asanga uriya mukobwa Kyarikunda yarahemukiye Tumwine.

Mu mwanzuro w’Urukiko rwasanze rutaha agaciro ubwiregure bw’umukobwa wavuze ko ababyeyi be bamubujije kurongorwa n’umusore ukuze (umusaza).

Rukavuga ko yagombaga kuba yarahakanye mbere, ndetse nta nafate amafaranga yishyuriwe ishuri, rugasanga nta shingiro ibyo avuga bifite ahubwo yarakoze uburiganya.

Ntiharamenyekana niba uriya mukobwa Kyarikunda azagana urukiko rw’ubujurire.

Ikinyamakuru The Monitor, cyanditse iyi nkuru mbere y’uko ikoreshwa na BBC, kivuga ko abagize icyo bavuga ku mwanzuro w’urukiko, bawunenga bavuga ko ibijyanye no kubana, bidakwiye kubamo agahato, ndetse inkiko zidakwiye kubyivangamo.

Sheila Kawamara, wo mu muryango uharanira uburenganzira bw’abagore ED EASSI, avuga ko hari ubwo rimwe na rimwe abagabo bakubirana abakobwa bakabaha ubufasha bw’amafaranga, babanje kubamenyesha ko bazabana.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 3

  1. Niba adashaka ko babana nuburenganzira bwe aliko namwishyure amafaranga ye kuko abo avuga bubujije bali barananiwe kumwishyurira

  2. umva muko wibagiwe ineza wagiriwe kd abantu bapfa amasezerano uretse kumwishyura amafaranga yakurihiye uzanamuha inyungu nimpozamarira yagahinda wamuteye.

  3. Umukobwa amuhe amafarangaye amwongere ninyungu kuberako umusore yaramufashije afasha nu muryango murirusange kandi ineza yiturwa inabi. Umukobwa yarahemutse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button