Imikino

Iradukunda Eric Radu ashobora gusinyira Kiyovu Sports

Myugariro w’iburyo, Iradukunda Eric uzwi nka Radu, nyuma yo kuba ari gukona imyitozo na Kiyovu Sports, yatangiye gutekerezwaho nk’uwahabwa amasezerano muri iyi kipe.

Iradukunda Eric Radu wahoze muri Police FC, ari kwitoreza muri Kiyovu Sports

Nyuma yo gutandukana na Police FC itarifuje kumwongerera amasezerano, Radu nta yindi kipe yigeze imubenguka ndetse kugeza ubu nta kipe n’imwe afitiye amasezerano.

Uyu myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo, yasabye ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ko bwamufasha akaba akora imyitozo muri iyi kipe, ndetse arabyemererwa.

Aganira na UMUSEKE, Mateso Jean de Dieu uri gukora nk’umutoza mukuru w’iyi kipe yo ku Mumena by’agateganyo, yemeje ko Iradukunda Eric ari gukora imyitozo muri iyi kipe ko ashobora no guhabwa amasezerano.

Ati “Radu afite imyitozo mike. Yari yasabye ubuyobozi ko yatangira imyitozo kugira ngo barebe ko yakongera gukina. Umuntu yamutekerezaho kuko ni umukinnyi mwiza ariko ntabwo ari nonaha.”

Radu azwi mu makipe nka AS Kigali, Rayon Sports na Police FC aherukamo. Uyu musore ukina iburyo mu bwugarizi, yanakiniye ikipe y’Igihugu, Amavubi mu myaka ishize.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button