Imyidagaduro

Ishyamba si ryeru muri KIKAC Music na Mico The Best

Inzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music iri mu zikomeye kuri ubu mu Rwanda iravugwamo urunturuntu kubera umuhanzi Mico The Best bivugwa ko yanze gusinya andi masezerano mugihe we avuga ko akiri kubitekerezaho.

Mico The Best, Bwiza n’umuyobozi wa KIKAC Music Dr Kintu

KIKAC Music ubu irimo abahanzi babiri ‘Mico The Best’ na ‘Bwiza Emerance’ akaba ari nawe bucura muri ino nzu yanyuzemo n’abandi bahanzi barimo Gihozo Pacifique hamwe na Danny Vumbi.

Kuri ubu Bwiza ni we umaze iminsi akora cyane anagaragara mu bitaramo. Ibi bamwe babifata nko gutonesha umuhanzi umwe undi agashyirwa ku gatebe.

Mico The Best aganira na UMUSEKE ibi byose yabigarutseho avuga ko amasezerano ye na KIKAC asigaje igihe gito ariko atararangira.

Naho ngo kuba bigaragara ko Bwiza ariwe utoneshwa we ameze nkuwatereranywe.

Ni urwenya rwinshi Yagize ati “Ubwo wasanga aribyo yasinyiye.”

Kubijyanye n’amasezerano Mico avuga ko akiri kubitekerezaho niba yasinya andi cyangwa se niba atazayongera.

Andi makuru ava mu nshuti za hafi z’ubuyobozi bwa KIKAC avuga ko Mico yanze kuba yakongera gusinya andi masezerano. Ngo kuko agoye bitewe n’indirimbo ze eshatu zikiri muri studio yanze ko basohora.

Mico The Best avuga ko akiri kubitekerezaho ibyo kongera amasezerano

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button