Umuhanzi Harmonize uri kubarizwa mu Rwanda akomeje kuhakorera udushya dutandukanye, nyuma yo gusaba indangamuntu y’u Rwanda ari kugenda anyanyagiza amafaranga mu baturage aho bamwe bari kubifata nko guteza umutekano muke.
Harmonize yaje mu Rwanda aje gusura umuhanzi Bruce Melodie nk’inshuti ye bafitanye ibikorwa byinshi haba ibyasohotse ndetse n’ibindi bishya bari gukora ariko bitarasohoka. Kugeza ubu ntabwo haramenyekana igikorwa nyamukuru cyazanye uyu muhanzi mu Rwanda gusa yaciye amarenga y’indirimbo ari kuhakorera na Producer Element, n’ubu hakaba hari gukekwa igitaramo yaba azahakorera afatanyije na Bruce Melodie.
Bruce Melodie bari kugendana umunsi ku w’undi amwereka uduce twiza tugize umujyi wa Kigali.
Aho uyu muhanzi agiye hari imbaga nyamwinshi ahita ava mu modoka akagenda aha abaturage amafaranga kuko aba ari kugendana inote z’ibihumbi bitanu z’amanyarwanda.
Bwa mbere ibi yabikoze ubwo yajyaga mu Biryogo yagiye gusangira ibyo kurya n’abantu baho. Byavuzwe ko yahatanze amafaranga agera ku bihumbi 500. Yahaga abaturage batishoboye yagendaga ahura nabo mu muhanda yewe n’abacuruzi bataga amaduka yabo bakajya gutega ibiganza kugirango bibonere kuri izo note.
Ibi yaje no kubikora mu mujyi wa Kigali rwagati hafi y’inyubako izwi nko kuri CHIC. Nabwo yatanze amafaranga abanza guhera aho abamotari bari baparitse hagenda hazamo n’abandi bazaga bari guhurura kugirango nabo ibyo byiza bibagereho.
Umunyamakuru witwa Janvier Popote abinyujije kuri Twitter ye yashyizeho amashusho y’uyu muhanzi ari gutanga amafaranga abaza abamukurikiye ngo yizereko nabo uyu muhanzi yabagezeho abaha.
Abamukurirana ntabwo iyi ngingo bayivuzeho rumwe, kuko hari abashyigikiye igikorwa cy’uyu muhanzi gusa hazamo n’abandi bavuga ko ari gutesha agaciro amafaranga y’u Rwanda.
Abandi bagiye bavuga ko iki gikorwa yagikoze mu kavuyo bigatuma ateza umutekano muke ngo kuko iyo aba afite umutima wo gufasha yari kubinyuza mu nzego za Leta bagashaka uburyo bwiza bayatangamo.
Uwitwa Muvunyi yagize ati “Ibi ni uguteza umutekano muke.”
Jean Peirre Ndagijimana we ati “Ariko Abanyarwanda kuki turebera ibintu byinshi mubidafite umumaro kuba atanze amafranga c ikibazo kirihe, ariko da ubanza mwe muyafite ntawamenya uwampa nange nkahura nawe.”
Nizere ko namwe Harmonize yabasuye. #Rwanda pic.twitter.com/zXQChaVV1l
— Janvier POPOTE (@JanvierPopote) January 26, 2023