Ubuyobozi buvuga ko uyu mushinga wo kubaka inzu igeretse, uhuriweho n’akarere ndetse n’abikorera batanze imigabane.
Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango Rusiribana Jean Marie, avuga ko igihe imirimo yo kubaka yagombaga gutangira cyarangiye bitewe na Kampani yari yahawe isoko yaje guhagarara.
Rusiribana akavuga ko mu bindi byatumye imirimo igenda biguru ntege, harimo icyorezo cya COVID 19 cyakomye mu nkokora ibikorwa by’ubukungu byinshi.
Ati “Uyu ni umushinga wabanje kudindira kubera izo mpamvu tumaze kuvuga, ariko urebye imigabane abikorera bafite ndetse n’iyo Akarere kashyizemo twizera ko imirimo igiye kwihuta.”
Yavuze ko iyo nzu y’ubucuruzi izaba ifite amagorofa 4.
Rusiribana yavuze ko abikorera bagiye gusaba inguzanyo muri Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda kugira ngo imirimo yo kubaka irusheho kwihuta, kandi ikazajya ikorerwamo yishyura inguzanyo.
Umuyobozi wa Ruhango Investment Campany (RIC) Uwayisaba Jacques avuga ko imigabane abikorera bamaze gutanga iri hasi kuko ari 5% kuko muri miliyoni 800 biyemeje gushyira muri Kampani, bamaze gutanga miliyoni zirenga 50 zonyine.
Ati “Abikorera bibumbiye muri RVC bagombaga kuba baratanze 65% ariko kuva imirimo itangira batanze gusa 5%.”
UMUSEKE wamenye amakuru ko abakozi bo mu Ishami ry’ibikorwaremezo, ubutaka n’Imiturire mu Karere ka Ruhango, basabye ko iyi Kampani RIC ibanza gucibwa amande ya miliyoni 3 kubera ko hari ibyo itubahirije.
Uwayisaba avuga ko nta makosa bakoze yagombye gutuma bacibwa amande, ahubwo akavuga ko kuba Akarere gafitemo imigabane, abo bakozi bifuza kubaca amande nabo bakaba ari abakozi bako, bagombye kuba barabagiriye inama y’ibyo banengaga mbere aho guhagarika imirimo.
Ati “Twari tumaze ibyumweru 3 duhagaze kandi ibyo batubazaga twasanze aribo bagombye kuba barabiduhaye mbere.”
Uyu muyobozi yavuze ko ubwishingizi bwo mu bwoko bwa ‘Ominium’ babasaba butari ngombwa kubera bafite ubusanzwe bw’abakozi bose bakora kuri iyo nyubako.
Iyo nyubako igeretse 4 ni icyiciro cya 2 cy’imirimo igomba kuba iri muri gare, kuko gare ubwayo naho imodoka ziparika harangije kubakwa.
Icyiciro cya 3 kirimo amacumbi agezweho giteganywa kubakwa iyo nyubako igeretse 4 yuzuye.