Inkuru NyamukuruUbutabera

Nyaruguru: Uwahoze ashinzwe ubuzima yikomye abarimo Guverineri Habitegeko

Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza rwakomeje kuburanisha uwahoze ashinzwe ubuzima mu karere ka Nyaruguru, akaba yari anakuriye akanama k’amasoko.
Urukiko rw’i Nyanza

Urukiko rwahaye umwanya Ubushinjacyaha, na Evode Uzarazi ngo bagire ibyo bavuga kuri raporo yagaragajwe na Rwanda Cyber Crimes.

Iyo raporo yagaragajwe n’abahanga yagaragaje ko ibiganiro byabaye kuri Whatsapp.

Ubushinjacyaha buvuga ko nk’uko raporo y’abahanga yabigaragaje, Urukiko rwaha agaciro ubuhamya bwa Nyiraneza Rose wahoze ayobora Ikigo Nderabuzima cya Maraba mu karere ka Nyaruguru uri kugororerwa mu igororero rya Nyamagabe azira kunyereza umutungo.

Ubushinjacyaha buvuga ko Rose yavuze ko Evode yari yaramwiyegereje kubera ubuhehesi bwe, kandi n’ubutumwa bagiranaga kuri Whatsapp bwari ubw’urukundo ntaho zihuriye n’akazi.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Evode yandikiraga Rose amagambo nka Chou, ndagukumbuye bigaragaza ko Rose yari afitiwe icyizere na Evode nyuma amuvamo.”

Hari amafaranga ibihumbi 500Frw Ubushinjacyaha buvuga ko Evode yakiriye ayahawe na Nyiraneza Rose na yo ari ruswa, Ubushinjacyaha buvuga ko ayo mafaranga yatanzwe ari mu gakarito k’imiti.

Ubushinjacyaha buti “Ntiwahisha ikintu kitari icyawe, ndetse ngo unagirire impungenge abo muri kumwe mu modoka.”

 

Uregwa ati “Telefone zakoreweho isuzumwa sizo zafatiriwe”

Evode Uzarazi wahoze ashinzwe ubuzima mu karere ka Nyaruguru, icyarimwe akanakurira akanama k’amasoko yiregura yavuze ko ibimenyetso by’Ubushinjacyaha bitujije ubuziranenge.

Evode yavuze ko yari asanzwe avugana na Rose, ariko nta marangamutima arimo, uyu yemeje ko nta buhehesi, nta busambanyi yigeze agirana na Rose.

Ati “Ubushinjacyaha bwavuze ibyo ntaregewe, kandi Rose twavuganaga nk’umuntu nayoboraga twahuzwaga n’akazi.”

Evode yavuze ko telefone yasuzumwe n’abahanga itandukanye n’iyafatiriwe muri RIB.

Ati “Naragambaniwe, ndahimbirwa amakuru yagiye avanwa mu bandi bantu, bikitirirwa ko ari ibiganiro nagiranye na Rose.”

Uyu yavuze ko telefone zasuzumwe serial number zitandukanye n’iyo RIB yafatiriye.

Ikindi Evode yahakanye ni uko nimero zagaragajwe ko zifashijwe telefone zisuzumwa atigeze azitunga.

Evode avuga ko hari amafaranga ibihumbi magana atanu (Frw500,000) yahawe na Rose Nyiraneza ngo ayashyire Gitifu w’akarere ka Nyanza, Serge Ruzima (Na we yarafunzwe,  azira kunyereza umutungo, ubu yarekuwe ku mbabazi za Perezida) akayajyana mu gakarito k’imiti, ngo byari igitekerezo cya Rose kitari igitekerezo cye nka Evode we ubwe.

Evode avuga ko gushinjwa kwe na Rose byatewe n’ibibazo bari bafitanye kuko yigeze kumwimura amuvanye aho yakoreraga, we ku bwe avuga ko gushyira amafaranga mu gakarito k’imiti bitari ikibazo.

Evode mu kwiregura kwe mu bihe bitandukanye kimwe n’ubu, yagarutse ku batangabuhamya bamushinje ari bo Habitegeko François wahoze ayobora Akarere ka Nyaruguru (ubu ni Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba), na Gashema Janvier, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ko bamushinje kuko banamutoteje mu kazi bamusaba kwandika ibaruwa asezera ku gahato.

Evode avuga ko Janvier Gashema yamusabye ko bashaka uwo birukana wayoboraga Ikigo Nderabuzima agasimburwa n’uwitwa Richard ufitanye isano na Janvier Gashema.

Me Yankurije Dative wunganira Evode Uzarazi wumvikanaga hifashishijwe ikoranabuhanga rya “Skype”, yavuze ko ibimenyetso Ubushinjacyaha buvuga bidakwiye guhabwa agaciro, ko ahubwo ibimenyetso Ubushinjacyaha bwazanye ntaho bihuriye n’ikiburanwa bityo, urukiko rudakwiye kubisuzuma.

Ubushinjacyaha burasabira Evode Uzarazi ko icyaha gikwiye kumuhama agahanishwa igifungo cy’imyaka 10, akanacibwa ihazabu ya Frw 18.600.000.

Evode we avuga ko Rose yari afitanye umubano n’akarere wo kugambana, aranabishingira ko Janvier Gashema atakigaragara muri system ihuza ababuranyi ahubwo hagiyemo undi muntu atazi.

Evode arasaba Urukiko kugumishaho icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwamugize umwere, yanasabye kandi ubutabera guhabwa telefone na simcard ze zafatiriwe.

Evode kandi yasabye ko raporo yatanzwe muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta yerekanye ko afite ubusembwa byavaho kugira ngo abone uko yaka akandi kazi muri leta, asoza asaba ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bwateshwa agaciro.

Niba nta gihindutse uru rubanza ruzasomwa ku wa 17 Gashyantare, 2023. UMUSEKE uzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza ripfundikiwe.

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza

Related Articles

igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button