Umuhanzi w’Umuraperi Ish Kevin yatangaje ko atari mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo gitegerejwe cy’umuhanzi wo muri Jamaica uzwi ku izina rya Demarco cyasubukuriwe mu mpera za Mutarama.
Igitaramo cya Demarco cyagombaga kuba taliki ya 29 Ukuboza 2022 ariko kiza gusubikwa kimurirwa taliki ya 28 Mutarama 2023.
Biteganyijwe ko kizabera muri BK Arena. Abagiteguye batangaje abahanzi 11 bo mu Rwanda bazifatanya n’uyu muhanzi ukomoka muri Jamaica.
Muri abo bahanzi harimo ‘Ish Kevin, Bushali, Deejay Pius, Chris Eazy, Kivumbi, Ariel Wayz, Sintex, Spax, Dee Rugz, Bishanya na Davy Ranks.’
Umuraperi Ish Kevin yanyomoje ayo makuru avuga ko atazaririmba muri iki gitaramo.
Abinyujije ku twitter ye yagize ati “Nihanganishije abafana banjye, bambonye ku butumwa bwamamaza igitaramo cya Demarco i Kigali , ni ikosa ryakozwe kuko njye ntabwo nzaririmba muri kiriya gitaramo kandi biri gukosorwa. Murakoze cyane.”
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi 10 ahasanzwe, ibihumbi 15 aharinganiye hamwe n’ibihumbi 25 na 35 mu myanya y’icyubahiro.
Demarco yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘I love my Life’, aza gukundwa mu zindi nka ‘Comfortable’, ‘Bad Gyal Anthem’, ‘Copulation’ n’izindi.
Ku myaka 15 nibwo Demarco yatangiye gukora ibitaramo, aho yataramiraga mu kabyiniro ka Cactus. Ku myaka 16 Demarco yavuye muri Jamaica yimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yatangiriye ibyo gutunganya umuziki nka Producer. Gucuranga yabyigiye i Baltimore muri Amerika abyigishijwe n’inshuti ye.