Imikino

REG na Mwinuka bapfuye ingingo yavugaga ku mafaranga

Nyuma ya byinshi byavuzwe ku itandukana ry’impande zombi, ubuyobozi bushinzwe ibikorwa byose bya Siporo ku Kigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, REG, bwavuze ko gutandukana n’umutoza Henry Mwinuka byatewe n’ingingo yavugaga ku mafaranga.

Henry Mwinuka na REG BBC bapfuye ingingo imwe mu masezerano

Tariki 5 Mutarama 2023, ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Henry Mwinuka yatandukanye n’ikipe ya REG Basketball Club yari amazemo imyaka ibiri akanayihesha ibikombe bitandukanye.

Nyuma y’uku gutandukana, havuzwe byinshi birimo ko uyu mutozaga atishimiraga kuzanirwaho undi mu mikino ya Basketball Africa League [BAL], ibyo we yafataga nko kudahabwa agaciro.

Aganira na UMUSEKE, Geoffrey Zawadi ushinzwe ibikorwa byose bya Siporo mu kigo cya REG, yakuyeho igihugu ku byavuzwe byose ahamya ko bapfuye ingingo imwe irimo amafaranga.

Ati “Byose twarabyumvikanye, ndetse tugera ku musoza wo kumwongerera amasezerano ariko dupfa ingingo imwe. Twapfuye ingingo imwe yavugaga uko yasohoka mu ikipe mu gihe yaba atarasoza amasezerano. We yifuzaga ko mu gihe yagenda adasoje amasezerano ntacyo yaduha. Twe tukamusaba ko hari icyo yaha ikipe kuko yaba yishe imibare y’ikipe.”

Yongeyeho ati “Ndetse twari twamwemereye ko no mu mikino ya BAL azaba ari we mutoza mukuru uzayobora ikipe kuko nta wundi mutoza tuzazana.”

Yongeyeho ko uyu mutoza bamwubaha kandi bashimira umusanzu we mu myaka ibiri bamaranye muri REG BBC.

Uyu mutoza mu myaka ibiri yari amaze muri iyi kipe, yayihesheje ibikombe bibiri bya Shampiyona biheruka, ndetse aba umutoza w’umwaka 2021/2022.

Geoffrey Zawadi yakuyeho igihu ku gutandukana na Henry Mwinuka

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button