Inkuru NyamukuruUtuntu n'utundi

Rubavu: Abashumba bari guhabwa amakarita y’akazi abaranga

Ubuyobozi mu Karere ka Rubavu bwafashe umwanzuro wo gukorera amakarita y’akazi abashumba baragira inka, mu rwego rwo guca urugomo.

Amakarita y’akazi

Hashize igihe abaturage bo muri kariya Karere bagaragaza ko abashumba baboneshereza, cyangwa bakabangiriza urutoki, imitumba bakajya kuyiha inka zabo.

Ubutumwa UMUSEKE wabonye bugenewe abashumba n’abarozi babakoreha, buvuga ko ntawemerewe kwitwaza umuhuro.

Bugira buti “Umushumba uzagaragara mu Murenge adafite ikarita imuranga, agendana inkoni cyangwa umupanga atari mu bikorwa biwukeneye, azafatwa nk’ugambiriye ubugizi bwa nabi.”

Ubyobozi bw’Umurenge wa Rubavu, buvuga ko kubarura abashumba byatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 25/01/2023, kandi nyuma yo kubabarura bose bagahabwa ikarita y’akazi ibaranga.

Abashumba bari mu Kagari ka Burinda, ni bo ibarura ryahereyeho aho bajya ku biro bakuzuza amakuru yabo, nyuma bafotorwe.

Nyuma ya saa sita harakorerwa abo mu Kagari ka Murambi, igikorwa kizakomeze kuri uyu wa Kane, tariki 26/01/2023 mu tugari twa Murara na Gikombe, naho ku wa 27/01/2023 Hazakorerwa utugari twa Rukoko, Buhaza na Byahi.

Umunyamakuru uri i Rubavu, yabwiye UMUSEKE ko iyi ari imwe mu ngamba zafashwe nyuma y’uko hagaragaye urugomo rukorwa n’abashumba.

Ati “Kuri ubu bambuwe imipanga bakoreshaga, bayisanga aho bagiye aho kuyigendana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Ildephonse Kambogo yavuze ko iki gikorwa gisanzwe, mu rwego rwo kumenya abashumba.

Ati “Abaturage bavugaga ko bonesherezwa cyangwa bahohoterwa muri uriya Murenge, bisaba ko tumenya ngo abashumba dufite muri uriya murenge ni ba nde bababarizwa he?” 

Mayor avuga ko kiriya gikorwa kizafasha gukemura ibibazo byari biriho byagaragaye.

UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button