Inkuru NyamukuruUbukungu

Umuyobozi w’Ikigega cy’Imari ku Isi, IMF yatangiye uruzinduko mu Rwanda

Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari FMI, Kristalina Georgieva yageze mu Rwanda mu masaha y’ijoro kuri uyu wa Kabiri, mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Kristalina Georgieva yageze mu Rwanda mu masaha y’ijoro kuri uyu wa Kabiri

Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe yakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana.

Kristalina Georgieva akigera mu Rwanda yanditse kuri Twitter ko mu minsi ibiri iri imbere ategereje kumva ibitekerezo byaba ibyo mu Rwanda no mu Karere mu bijyanye n’uko Ikigega cy’Imari ku Isi, IMF cyarushaho kugira uruhare mu bijyanye no gufahsa imishinga igamije kurengera ibidukikije.

Yagaragaje ko yashimye uburyo yakiriwe ageze mu Rwanda.

Kristalina Georgieva ageze mu Rwanda akubutse muri Zambia aho kuri uyu wa Kabiri yafunguye ibiro by’iki kigo muri Mujyi wa Lusaka.

Inama nyobozi y’Ikigega cy’Imari ku Isi (IMF) iherutse kwemeza inguzanyo ya miliyoni 319 z’amadolari azagabwa u Rwanda mu buryo bushya bwo gushyigikira politiki z’ibihugu bikennye, n’ibifite ubukunu bwo hagati, bwiswe (Resilience and Sustainability Facility, RSF), n’ubundi bwitwa (Policy Coordination Instrument, PCI).

Mu byo ariya amafaranga azakoreshwa harimo gushyiraho politi n’ingamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (climate change), no kuzamura urwego rw’ubukungu.

U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyoni 319 z’amadolari

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button