Umugororwa ukomoka mu karere ka Gisagara wari ukatiwe igihano cy’igifungo cya burundu yatorotse gereza ya Nyanza, irinzwe cyane.
RCS, urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, rwatangaje ko uriya muntu yatorotse ariko ari gushakishwa.
Umusore w’imyaka 30 y’amavuko wagororerwaga muri Gereza ya Mpanga iherereye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, amakuru yo gutoroka kwe yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri.
Ntawukuriryayo Jean Damasce ukomoka mu kagari ka Nyaruteja, mu murenge wa Nyanza, mu karere ka Gisagara yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), SSP Uwera Pelly yabwiye UMUSEKE ko uriya mugororwa yatorotse bityo inzego bireba zikaba zatangiye iperereza, no kumushakisha.
Ati “Inzego bireba zatangiye iperereza, si ngombwa ko hari byinshi byatangazwa mu itangazamakuru.”
Abazi Gereza ya Nyanza uyirebeye inyuma, unageze imbere bigaragara ko kuyitoroka bigoye.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), SSP Uwera Pelly avuga ko bishoboka bitewe n’impamvu zitandukanye.
Ati “Abagororwa bashobora kujya hanze bagiye mu mirimo itandukanye, kimwe n’uko bashobora kujyanwa kwa muganga umugororwa agatoroka.”
SSP Pelly asaba Abanyarwanda kwirinda gutoroka igororero ahubwo bakajya bemere gukora ibihano bahawe n’inkiko.
Théogène NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW
Afite ijisho rikaze